‘Sisitemu Imibereho’ yasimbuye ibyiciro by’ubudehe

Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaje ko ikuyeho ibyiciro by’ubudehe byifashishwaga muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage no gutanga serivisi zitandukanye, yamaze gutangiza gahunda nshya yitwa “Sisitemu Imibereho” kuko ari yo igiye kujya ikoreshwa.

U Rwanda rwari rumaze igihe rukoresha ibyiciro by’ubudehe muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage no gutanga serivisi zitandukanye, bikaza kugaragara ko hari icyuho n’ibibazo mu mikoreshereze yabyo.

Mu 2023 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye itangazo rimenyesha abaturage, inzego za leta n’iz’abafatanyabikorwa ko ibyiciro by’Ubudehe bitazongera gushingirwaho mu gutanga serivisi cyangwa ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose.

Umukozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Kamanzi Venuste, yasobanuye ko Sisitemu Imibereho ari urubuga rugaragaza imibereho y’abaturage n’uko izajya ihinduka.

Ati: “Sisitemu Imibereho rero ni urubuga, amakuru arurimo agenda ahinduka ruzajya rudufasha muri gahunda zitandukanye z’imibereho y’abaturage zakoreshwagamo ibyiciro by’ubudehe kandi twizeye ko izarushaho gutanga umusaruro.”

Yakomeje avuga ko ubu buryo buzajya bukoreshwa n’ibigo byose bya Leta, abafatanyabikorwa ba Leta na serivisi zisanzwe zirimo ubwisungane mu kwivuza.

Kamanzi yunzemo ko “amabwiriza rero avuga ko buri kigo gifite serivisi cyangwa umufatanyabikorwa ushaka kugira ikintu akora yegera Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, hanyuma bagashyiraho amabwiriza areba serivisi”.

Yavuze kandi ko amabwiriza agenga gahunda ya Girinka na VUP yo yamaze gushyirwa ahagaragaraga.

Kamanzi yasobanuye ko ibyiciro by’ubudehe bikimara gishyirwaho mu myaka 10 ya mbere byatanze umusaruro mwiza, ariko nyuma biza kugaragara ko harimo ibibazo bitandukanye birimo nko kuba imyumvire ya bamwe mu baturage yaragiye isubira inyuma, kuko hari abumvaga ko bagomba kubaho bahabwa ubufasha gusa.

Yunzemo ko Sisitemu Imibereho ari gahunda nshya yo gukura abaturage mu bukene kandi ifite umwihariko w’uko iherekejwe n’imvugo ya ‘Gira Wigire’ igamije kwigisha abaturage kubyaza umusaruro ubufasha bahabwa kuko butazahoraho.

Ati: “Ni ukugira ngo mu mitwe y’abantu bibuke ko bagomba gukora bakazigama bakava mu bukene, ariko n’ubwo bufasha ntabwo buzahoraho.”

Sisitemu imibereho izafasha Leta y’u Rwanda ibintu bigera kuri bitatu bari byo gutoranya abahabwa inkunga; guhuriza hamwe gahunda zose zifashishwaga mu gukura abaturage mu bukene no kumenya icyo buri wese akeneye; ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda yo gukura abaturage mu bukene.

Bamwe mu baturage bavuga ko iyi gahunda nshya bayitezeho umusaruro mwiza kuko basanzwe bazi ko ubuyobozi bw’igihugu bubatekerereza neza.

Nsanzumuhire William wo mu Karere ka Huye avuga ko “dufite ubuyobozi bwiza busanzwe butuzanira gahunda nziza zidukura mu buke. Iyo gahunda na yo twizeye ko ije kudufasha kugira imibereho myiza n’iterambere.”

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine avuga ko iki kigo giteganya kwegera abaturage mu kurushaho kubasobanurira iyi gahunda.

Ati: “Tuzakomeza kwegera abaturage no kubasobanura iyi gahunda n’uko ikora kandi twarabitangiye tubasanze aho batuye mu turere n’imirenge.”

Kwiyandikisha muri Sisitemu Imibereho bisaba umuturage kujya ku Kagari agatanga umwirondoro we bakamwandika, mu gihe kureba ko wanditse ukanda (*195#) ugakurikiza mabwiriza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *