Paris ni umujyi w’amateka ndetse ufite akabyiniriro ka Ville de lumière ( umujyi umurikira isi.Paris nk’umujyi ukundwa cyane ku isi ndetse ukaba wambaye ikamba ry’umujyi wa mbere ku isi usurwa cyane n’abamukerarugendo, muri iyi nkuru turagaruka ku mpamvu witwa umujyi w’umucyo.
Paris yitwa “umujyi w’umucyo” kubera ko i Paris ariho hamenyekanye itara rya mbere rikoresha gaz ku ngoma y’umwami Louis XI. Mu 1665 nibwo hashyizweho ikigo cya mbere gishinzwe amatara!
Mu 1667 LT Nicolas de La Reynie wa polisi yemeje itegeko mu gikorwa cyayobowe na Louis XIV, wategetse ko hashyirwaho amatara ibihumbi y’amavuta mu gukumira abagizi banabi mu muhanda. Mbere mu Burayi bwose, umujyi wa Paris wafatwagwa nk’ahantu nyaburanga, gusa hagiye habaho igerageza ryo gutangiza umushinga w’amatara ku mihanda gusa byari bihenze cyane.
Umujyi wakomeje guhanga udushya mu mucyo mu kinyejana cya 19.
Paris kandi yakiriye igerageza rya mbere ryo kumurika amashanyarazi ahahurira abantu benshi mu 1844 mu gihe mu 1881, imurikagurisha mpuzamahanga rya mbere ry’amashanyarazi ryabereye i Paris. Ibirori byo gutangiza uyu mushinga byashyigikiwe naba injeniyeri ndetse nabanyemari icyo gihe biyemeje kugera ku ntsinzi yagutse yo kumurikira umujyi wa Paris wose.
Paris yabatijwe izina ry’Umujyi w’umucyo mu 1900, mu gihe Paris ari wo mujyi wa mbere wacanywe na buji mu kinyejana cya 17, mu 1900 mu imurikagurisha ry’isi, uyu mujyi wakiriye izina rishya “Umujyi w’umucyo.” ( Ville de la lumière).
Kuri Paris, yari amayeri yo kwamamaza, inzira yo gucuruza ndetse no kwimenyekanisha, icyo gihe uyu mujyi warumaze gufata indi mijyi nka New York yari isanzwe ifite amatara.Paris rero wari umujyi urabagirana n’amatara 1.000 kandi twabibutsa ko ariho hageragejwe bwa mbere amashanyarazi agezweho yatumye Paris iba ikemanywabose kugeza ubu.
Umujyi wa Paris uza mu mijyi ya mbere ku isi isurwa cyane kubera amateka y’amazu ndangamurage nka Louvre asurwa cyane ndetse ukaba wubatse mu mazu amaze igihe kirekire mu mateka y’Ubufaransa.


