Kuri uyu wa Kabiri, byibuze abantu 5 bapfuye abandi 11 barakomereka, barimo na guverineri, mu gitero cy’ubwiyahuzi mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Somalia .
Nta ruhande rwahise rwigamba iki gitero, ariko amaso ari ku mutwe wa Al Shabaab, ukorana n’umutwe wa al-Qaeda, uhora ugaba ibitero by’ubwiyahuzi muri iki gihugu gikennye cyo mu ihembe rya Afurika.
Umuyobozi w’igipolisi muri uyu mujyi wo mu karere ka Gedo mu birometero 450 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu, yagize ati: “Umwiyahuzi yajyanye imodoka yari itwaye ibisasu muri guest house muri Bardera aho abayobozi ba leta bari bacumbitse.”
Yongeyeho ko muri abo bayobozi harimo guverineri wa Gedo, Ahmed Bulle Gared, hamwe n’abayobozi benshi ba gisirikare.
Adan yagize ati: “Igisasu cyasenye igice kinini cy’inyubako ndetse n’abashinzwe umutekano batanu barapfa”, akomeza avuga ko abandi bantu 11 bakomeretse barimo na guverineri, ariko nta yandi makuru arambuye ku bijyanye n’uburemere bw’ibikomere.
Umutangabuhamya Mohamud Saney, yatangarije AFP ati: “Ntabwo twigeze twumva ikintu giturika nk’iki muri iki gitondo, cyanyeganyeje Isi nk’umutingito”.
Umutwe wa Al Shabaab uhanganye na guverinoma ishyigikiwe n’amahanga kuva mu 2007. Nubwo wirukanwe mu mijyi minini y’igihugu mu 2011-2012, bakomeje gushinga imizi mu byinshi by’icyaro.


