UAE somali presidents

Somalia yasheshe amasezerano yose yari ifitanye na UAE

Kuri uyu wa Mbere ushize, Guverinoma ya Somaliya yavuze ko isheshe amasezerano yose yagiranye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, harimo amasezerano y’icyambu n’ubufatanye mu bya gisirikare, ishinja UAE guhungabanya ubusugire bw’igihugu.

Inama y’abaminisitiri muri Somaliya yagize iti: “Iki cyemezo gishingiye kuri raporo zizewe n’ibimenyetso bifatika bijyanye n’ibikorwa by’urwango bibangamira ubusugire bw’igihugu, ubumwe bw’akarere, n’ubwigenge bwa politiki bw’igihugu.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ryagize riti: “Iki cyemezo” kireba amasezerano yose n’ubufatanye bijyanye n’ibyambu bya Berbera, Bosaso, na Kismayo … (n’) amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano n’ubwirinzi hagati y’ibihugu byombi “.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE ntabwo yahise isubiza icyifuzo cy’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) gisaba ibisobanuro.

Iki gihugu cyo mu Ihembe rya Afurika cyatangiye iperereza mu cyumweru gishize nyuma y’uko ihuriro riyobowe na Arabiya Sawudite muri Yemeni ritangaje ko UAE yasohoye umuyobozi urwanya ubutegetsi muri Yemeni imunyujije muri Somaliya. Icyo gihe Somaliya yavuze ko niba ibyo birego bigaragaye ko ari ukuri byakwerekana kuvogera ubusugure bw’igihugu gukabije.

Ihuriro riyobowe na Arabiya Sawudite muri Yemeni ryashinje Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gufasha mu gusohora mu buryo bwa magendu umuyobozi urwanya ubutegetsi nyuma yo kwirukanwa mu Kanama k’Umukuru w’Igihugu cya Yemeni ndetse agashinjwa ibyaha by’ubuhemu/ubugambanyi.

Umuvugizi w’iri huriro yavuze ko Aidarous al-Zubaidi, ukuriye Akanama k’Inzibacyuho ko mu Majyepfo (STC) gashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yahunze ava Aden muri Yemen ku mugoroba wo ku wa Kabiri ushize n’ubwato yerekeza muri Somaliland. Uyu muvugizi yongeyeho ko nyuma yajyanywe mu ndege y’imizigo yerekeza Abu Dhabi, anyuze i Mogadishu, aherekejwe n’abapolisi ba UAE.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *