apres-y-avoir-grandi-sonia-rolland-balance-sur-sa-vie-en-cite-quand-on-est-une-femme-on

Sonia Rolland asanga RDC yari kuba ikize ku isi iyo yemera gukorana n’u Rwanda

Sonia Rolland, umukinnyi wa filime wanabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yavuze ko iyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikorana n’u Rwanda kuva mu myaka 30 ishize, uyu munsi iba ari cyo gihugu gikize kurusha ibindi muri Afurika.

Yabitangaje mu kiganiro cyanyuze kuri YouTube ya Les Funérailles des Tabous, aho yasobanuye ko imwe mu mpamvu zatumye intambara yo mu burasirazuba bwa RDC imara igihe kirekire ari uko ubuyobozi bw’iki gihugu bwahaye ubuhungiro abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyamara buzi neza ibyaha bakoze.

Sonia Rolland yagaragaje ko aho RDC ikomeje gushinja u Rwanda ibibazo byayo, yakabaye yarigiye ku rugero rw’iterambere rw’u Rwanda, cyane ko mu myaka 30 ishize rwagaragaje iterambere rifatika mu bukungu no mu miyoborere.

Yavuze ko imibare igaragaza iterambere ry’u Rwanda, aho ubukungu bwarwo bwazamutse ku gipimo cya 8% mu myaka 12 ishize, kandi abagore bakaba bangana na 64% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Yongeyeho ko u Rwanda ari urugero rw’igihugu cyavuye mu gusenyuka cyikiyubaka gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge, aho n’abana b’abakoze Jenoside n’abarangije ibihano bahawe amahirwe yo kongera kwinjira mu buzima bw’igihugu no gutanga umusanzu mu iterambere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *