Sosiyete y’Abanyamerika ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari (fintech), yajyanye mu nkiko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyishinja kunanirwa gushyira mu bikorwa umushinga munini impande zombi zari zihuriyemo wo kwinjiza mu ikoranabuhanga imicungire y’imari ya Leta, no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga.
Sosiyete ya PayServices yajyanye mu nkiko Leta ya Kinshasa, mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi amaze igihe yishingikirije ubufasha bwa Amerika mu kubona umuti w’ibibazo by’umutekano byugarije igihugu cye, by’umwihariko mu burasirazuba bwacyo.
PayServices mu kirego yatanze mu rukiko rwo muri leta ya Idaho, yashinje leta ya RDC kutubahiriza amasezerano, gusenya ku bushake uwo mushinga, ndetse no kugerageza gutanga ruswa bikozwe n’abayobozi bakuru mu bya politiki no mu buyobozi bw’igihugu.
Mu ntangiriro za 2024 ni bwo impande zombi zasinyanye amasezerano yari agamije gushyiraho urwego rw’igihugu rwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘electronique’, mu rwego rwo kuvugurura inzego za Leta. Nk’uko PayServices ibivuga, uwo mushinga wari gutuma Leta ya Kinshasa ibona inyungu y’arenga $ miliyari 8 buri mwaka.
Iyi sosiyete iyobowe n’uwitwa Lionel Danenberg, ivuga ko yashoye imari y’arenga $ miliyoni 90, nyuma yo gusinya amasezerano atandukanye y’imikoranire ifata nk’afite agaciro k’amategeko.
Guverinoma ya Congo ku ruhande rwayo ihakana ibyo birego, ikabyita “ibidafite ishingiro”.
Abantu ba hafi ya Tshisekedi barashinjwa gusaba ruswa!
Mu kirego cyayo nk’uko Africa Intelligence ibivuga, PayServices ishinja Julie Mbuyi Shiku wari umuyobozi wungirije w’ibiro bya Minisitiri w’Imari akaba na mubyara wa Perezida Tshisekedi, kuba yaragize uruhare mu kubuza ko hatangwa $ miliyoni 20 yagombaga kwishyurwa.
Ivuga ko Muri Mata Julie Mbuyi Shiku ngo yaba yarasabye muri ko ahabwa ruswa ingana na 10% by’ayo mafaranga ($ miliyoni 2), kugira ngo ayo mafaranga yishyurwe. Ni icyifuzo ngo cyatanzwe imbonankubone, kandi ngo hari abatangabuhamya bo ku byemeza.
PayServices icyakora ivuga ko yabyanze ndetse ko ifite ibimenyetso yiteguye gushyikirizwa ubutabera bwa Amerika. Ubu Julie Mbuyi Shiku ni Minisitiri ushinzwe Umutungo wa Leta.
PayServices ivuga kandi ko yashoye $ miliyoni 72 mu gushyira ikoranabuhanga ryayo mu kigo cya Leta ya RDC cyitwa Caisse générale d’épargne du Congo (CADECO). Iyi sosiyete ivuga ko yamenyesheje ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa, na yo ikohereza ibaruwa ku buyobozi bukuru bw’igihugu ku itariki ya 22 Gicurasi, yemeza ko PayServices yari ifite ubushake bwiza.
Nyuma y’amezi abiri, intumwa za Congo ngo zakiriwe mu biro bya PayServices muri Florida no muri Idaho.
Inyandiko y’ikirego ikomeza ivuga ko muri Nzeri 2024, ubuyobozi bwa PayServices bwahuriye i New York na Minisitiri mushya w’Imari wa Congo Kinshasa, Doudou Fwamba Likunde, na we uvugwa mu kirego ku cyaha cyo kugerageza gutanga ruswa, cyabereye imbere y’umutangabuhamya.
Nyuma y’iyo nama, umujyanama wa Minisitiri ngo yaba yaratumiye abayobozi ba PayServices baza i Kinshasa mu nama “yihariye”.
Hari n’ikindi kirego cyo kugerageza gutanga ruswa gishinjwa Aphy Badaga Mubagwa, umujyanama wa Perezida Tshisekedi ushinzwe ubukungu, imari, umutungo wa Leta n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Undi uregwa ruswa ni Umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole, ukekwaho kuba yarafatanyije na Minisitiri w’Imari mu kubuza ko habaho inama yari iteganyijwe hagati ya PayServices na Perezida Félix Tshisekedi i New York, mu mpera za 2024.
Nk’uko PayServices ibivuga, ibyo bikorwa byose byari umugambi wo guhisha Perezida ukuri no kubuza ko umushinga washyirwa mu bikorwa hatabayeho gutanga ruswa.
Africa Intelligence ivuga ko abayobozi barebwa n’ibi birego banze kugira icyo babivugaho.
Tshisekedi yaba yaragerageje gukemura ibibazo bikananirana!
Amakuru avuga ko muri Mata 2024 CADECO yasabye Guverineri wa Banki Nkuru ya Congo kurekura ayo $ miliyoni 20 ivuga ko icyiciro cya mbere cy’umushinga cyari cyarakozwe, ariko ntiyabikora.
Mu kwezi kwakurikiyeho, i Deerfield Beach muri Floride, Thierry Tshisekedi usanzwe ari umuvandimwe wa Perezida Tshisekedi yatanze igitekerezo cyo kuba umuhuza hagati ya PayServices n’ubuyobozi bwa Congo. Nyuma yaho, itsinda rya PayServices ryakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa ku matariki ya 21 na 24 Gicurasi.
Tshisekedi ngo yahaye umuyobozi wungirije w’ibiro bye ushinzwe ubukungu, André Wameso nyuma wagizwe guverineri wa Banki Nkuru inshingano zo gukemura iki kibazo mu gihe cy’iminsi 15, ariko ntibyakorwa.
PayServices ubu ishinja André Wameso kwirengagiza ku bushake ubutumwa bwa Perezida no gusenya umushinga.
Umujyanama wa André Wameso avuga ko we yakoze gusa raporo yohererejwe Perezida Tshisekedi igaragaza ibitagenda neza mu masezerano, by’umwihariko ubushobozi buke bwa PayServices mu by’imari.
PayServices ishinja kandi umuyobozi mukuru wa Sosiyete ya Congo ishinzwe iposita n’itumanaho (SCPT), Sandra Tshibonge Mbiye, kugerageza kwica amasezerano kugira ngo isoko rihabwe indi sosiyete, mu nyungu za ruswa ya € miliyoni 5.
Uyu avugwaho kuba yarakoranye n’umuyobozi mukuru wa CADECO, Célestin Mukeba Muntuabu, mu mugambi wo kwimurira uburenganzira bw’ayo masezerano ku yindi sosiyete yanditse muri Macedoine ya Ruguru yitwa PCES Akiba.
Inkomoko y’umushinga watumye Kinshasa ijyanwa mu nkiko ni iyihe?
Mu ntangiriro z’uyu mushinga, hateguwe inama ku busabe bwa Perezida Tshisekedi ihuza Minisitiri w’Imari wariho icyo gihe, Nicolas Kazadi, hagamijwe kwemeza urubuga rw’imari ruhuza CADECO na PayServices.
Nyuma yaho, mu kwezi kwa Werurwe 2024, hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati ya PayServices na Minisiteri zitandukanye, zirimo iy’ubuzima, Abantu bafite ubumuga, Ikoranabuhanga, Umutungo wa Leta ndetse na SCPT.
Aya masezerano yateganyaga ko PayServices yishyurwa miliyoni 20 z’amadolari mbere y’uko Werurwe 2024 irangira, ariko nyuma abayobozi ba Congo baje kuyahakana, bavuga ko habayemo amakosa akomeye mu buryo amasezerano yashyizweho mu bikorwa.
Guverinoma ivuga ko kubera ko ayo masezerano atigeze asinywa ku mugaragaro na Minisiteri y’Imari, kuyemeza kwa Leta nta shingiro ry’amategeko bifite, bityo ko nta mafaranga yagombaga gutanga.
Kuri ubu PayServices ubu irasaba RDC kuyishyura $ miliyari 4.
Hagati aho amakuru avuga ko mu Ugushyingo ibiro by’abanyamategeko by’abanyamategeko Parker Sanchez & Donnelly bifite icyicaro i Houston byagerageje kumvikanisha impande zombi, hatangwa amahitamo abiri.
Irya mbere ryabaye kongera gutangiza umushinga ku ngengo y’imari ya miliyoni 470 z’amadolari; cyangwa kumvikana mu mahoro ku mafaranga ya miliyoni 650 z’amadolari, ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cy’inyungu umushinga wari gutanga, nk’uko PayServices ibivuga.
Abayobozi ba Congo kuri ubu baramagana ibyo bita igitutu n’iterabwoba bari gushyirwaho, bakavuga ko icyo cyifuzo cya kabiri kitigeze kigezwa ku nzego zibifitiye ububasha mu buryo bwemewe.


