home04-pix

‘Special Force’ ya UPDF yinjiye mu mujyi wa Bunia

Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za Uganda (UPDF), bageze mu mujyi wa Bunia nyuma y’iminsi mike Gen. Muhoozi Kainerugaba atangaje umugambi wo kuwigarurira.

Amakuru y’uko izi ngabo zamaze kwinjira muri uriya mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Ituri iherereye mu burasirazuba bwa Congo, yemejwe n’abantu ba hafi ya Gen Muhoozi barimo umunyamakuru Andrew Mwenda na Maj. Chris Magenzi usanzwe ari umuvugizi we.

Maj. Magezi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “ingabo za UPDF uyu munsi zageze i Bunia, mu ntara ya Ituri ho muri RDC. FARDC iri gukorana neza na UPDF. Abaturage ba Bunia barazishyigikiye cyane.”

Magezi yakomeje agira ati: “Mu minsi mike ishize Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba, yahishuye ko ingabo zihuriweho zizafata uriya mujyi mu rwego rwo kurinda abaturage bagabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro. Ibi Byamaze kuba.”

Amashusho uyu musirikare yashyize ku rubuga rwe rwa X yerekana amakamyo menshi yari atwaye abasirikare ba Uganda n’izindi modoka za UPDF zigana mu mujyi wa Bunia

Uganda yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo muri uriya mujyi, mu rwego rwo kurinda abaturage biganjemo abo mu bwoko bw’Abahema bamaze igihe bicwa.

Ni icyemezo cyakurikiye igitero gikomeye inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO zagabye muri Teritwari ya Djugu, zikica abaturage babarirwa muri 80.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *