IMG_7835

Stade Umuganda yuzuye umwanda

Mu gihe hasigaye ukwezi n’iminsi mike ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda itangire, Stade Umuganda iri mu kaga gakomeye gaterwa n’umwanda ukabije no gusaza kwayo.

Usuye ahantu hatandukanye muri iyo Stade, hahita higaragaza ibimenyetso by’uko hakenewe gusanwa ndetse n’isuku ikomeye.

Ibice byinshi, birimo urwambariro, intebe z’abatoza n’abasimbura, ndetse n’inkuta zikikije ikibuga, byarangiritse ku buryo bigira ingaruka ku mikino yahakirirwa.

Nta gikozwe vuba aha, bishobora gutuma amakipe akoresha iyo Stade arimo Marine FC, Etincelles FC, Rutsiro FC na Vision JN FC yimurirwa ahandi, nk’uko byigeze kuba muri 2021 ubwo Minisiteri ya Siporo yahagarikaga imikino yahakirirwaga bitewe n’ingaruka z’imitingito yatewe n’iruka rya Nyiragongo.

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, Nziranziza Protène Mashami ushinzwe ibikorwaremezo bya siporo muri Minisiteri ya Siporo, yavuze ko Akarere ka Rubavu kazatangira imirimo yo kuyisana mu cyumweru kiri imbere.

Ati: “Hari ibikorwa by’ubwubatsi no gusana Stade Akarere bizatangira gukorwa vuba.”

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *