Gc1BDOLWcAAMuBr-860x567

Sud-Kivu: Ihuriro ry’ Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ryasatirije ibitero Bukavu

Ihuririro ry’ ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ryongeye kugaba ibitero bikomeye mu duce tugenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 muri Teritware ya Kabare ari na yo iherereyemo ikibuga cy’indege cya Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni bibitero byagabwe mu duce tubiri dutandukanye ku gicamunsi cy’ejo kuwa gatandatu Tariki 14 Kamena 2025, aho ibitero bya FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo byagabwe ahitwa Kamole na Kagabi.

Utu duce twagabwemo ibyo bitero, amakuru agaragaza ko duherereye hafi na Katana na yo imaze iminsi iberamo imirwano hagati y’impande zombi zihanganye,  ni mu birometero 10 uvuye ku kibuga cy’indege cya Bukavu.

Mu cyumweru gishize ndetse n’icyo hirya yacyo iyi Katana yagabwemo ibitero, ariko byose uyu mutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ukabisubiza inyuma.

Ku munsi w’ejo abarwanyi bo k’ uruhande rwa Leta bahinduye icyerekezo maze  bagaba ibitero muri turiya duce turi mu nkengero zayo, birangira na none uru ruhande rwabigabye rusubijwe inyuma.

Aya makuru akomeza avuga ko iyi mirwano yabereye i Kamole na Kagabi yamaze umwanya minini, aho humvikanaga uguturika kw’intwaro ziremereye ndetse n’izoroheje maze bituma abaturage bava mu byabo bahungira mu bice bitekanye.

Icyakora amakuru aturukayo muri iki gitondo cy’ itariki ya 15 Kamena avuga ko guturuka ku mugoroba w’ ejo ku wa gatandatu, umutekano wongeye kugaruka muri utwo duce ndetse no mu nkengero zatwo.

Kabare na Kalehe ni Teritware zisanzwe zihana imbibi zo muri Kivu y’Amajyepfo, zakunze kuberamo imirwano idasanzwe kuva umutwe wa Twirwaneho ufatanije na M23 bayibohoza mbere yuko umujyi wa Bukavu ufatwa taliki 16/02/2025.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *