ok (2)

Sud-Kivu: Inkongi y’ umuriro yibasiye ikigo cy’ imyuga cya Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2025, inkongi ikomeye y’umuriro yafashe Ikigo cyigisha imyuga cya CAPA , giherereye ku muhanda w’ icyanya cy’ inganda mu mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uwo muriro watwitse inyubako zose zigize icyo kigo cya (Centre d’Apprentissage Professionnel et Artisanal), kandi impamvu nyakuri zateye iyo nkongi ntiziramenyekana kugeza ubu.

Abari hafi y’aho inkongi yaberiye bavuga ko umuriro waturutse ku gashashi gato k’ umuriro, maze ugahita ukwira inyubako zose vuba cyane mu gihe gito.

Nubwo inzego z’ ubutabazi zishinzwe kuzimya inkongi zahise zitabara bikimara kuba ntibyabujije ko umuriro ukomeza kuba mwinshi kurusha ubushobozi bwabawuzimyanubwo  bagerageje uko bashoboye kose ariko ibyangiritse ni byinshi cyane.

Ikigo cya CAPA cyari gifitiye akamaro kanini umujyi wa Bukavu cyane mu gufasha urubyiruko n’abashaka kwihangira imirimo kubona ubumenyi ngiro bwihuse, kuko cyigishaga imyuga itandukanye y’amaboko nk’ububaji, gusudira, kudoda n’amashanyarazi.

Kugeza ubu, ntacyo ubuyobozi buratangaza ku makuru arambuye y’ icyateye iyi nkongi ku bijyanye n’ababa baguye muri iyi nkongi  cyangwa abayikomerekeyemo.

Iri sanganya ribaye igihombo gikomeye ku rubyiruko rwigaga kuri CAPA no ku bukungu bw’abaturage ba Bukavu bashingiraga kuri icyo kigo nk’inkingi y’iterambere ry’imyuga iwabo mu gace batuyemo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *