Byibuze abantu 21 bapfuye nyuma y’uko ubwato butwara abagenzi burohamye muri Leta ya River Nile mu majyaruguru ya Sudani nk’uko itsinda ry’ubuvuzi ryabitangarije BBC.
Urubuga rw’abaganga bo muri Sudani ruvuga ko ubwo bwato bwari mu rugendo hagati y’imidugudu ya Tayba al-Khawad na Deim al-Qarai, butwaye abagenzi bagera kuri 30 barimo abagore, abasaza ndetse n’abana.
Umuvugizi w’uru rubuga, Dr Mohamed Faisal Hassan ati: “Amatsinda y’abatabazi akomeje imirimo yayo kuko hashobora kuba hari indi mirambo”.
Ibiro Ntaramakuru AFP byatangaje ko abayobozi bo muri Leta ya River Nile bavuze kuri uyu wa Kane ko imirambo 21 yabonetse.
Ababyiboneye bavuga ko ubwato bwarohamye kubera umuraba mwinshi ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu gace ka Shendi.
Mu itangazo ryabanje, itsinda ry’abaganga ryavuze ko abantu batandatu barokotse.
Iri tsinda ryasabye abayobozi kohereza itsinda ry’abatabazi n’ibikoresho byihariye kugira ngo ibikorwa by’ishakisha byihute.


