Abaturage bashyigikiye iyubahirizwa ry’amategeko ya Kisilamu azwi nka “Sharia”, bihaye imihanda mu myigaragambyo yamagana icyemezo cyafashwe na Guverinoma cyo kudohorera abatari Abasilamu amwe mu mategeko yabagongaga.
Nk’uko bitangazwa na AFP, abigaragambya bagaragaye mu mihanda y’i Kartoum bamagana ko amategeko ya kisilamu yoroshywa. Bumvikanaga basakuza bagira bati,”Amategeko y’Imana ntabwo yasumbishwa andi”. Bari bafite ibyapa byanditseho ngo “Twanze ubuhakanyi”.
Mu mpinduka zari zakozwe, abatari abasilamu bahawe uburenganzira bwo kunywa inzoga, gukurirwaho amategeko yo gukubitwa igihe bakoze ibyaha nk’ubusambanyi ndetse no guhabwa ubwigenge mu myemerere.
Abigaragambya bumvikanaga kandi bihaniza Minisitiri w’Intebe Abdallah Hamdok bagira bati “Hamdok, Khartoum ntabwo ari New York.”
Hari n’abagaragaraga mu myigaragambyo bafite amafoto ya Minisitiri w’ubutabera Nasredeen Abdulbari, ari na we watangaje izi mpinduka mu mpera z’icyumweru gishize.
Kuri ubu, Sudani yemerera abatari abasilamu kunywa inzoga mu gihe bidakorewe mu ruhame ariko itegeko rigumaho ku bayoboke b’idini ya Islamu. Igihano cy’urupfu na cyo cyavanyweho ku muntu wiyomoye ku idini ya Islam cyangwa uwahakanye imigenzereze yabo.
Gushyiraho amategeko akaze ya Kisilamu “Sharia” mu mwaka wa 1980, biri mu byazamuye ukutumvikana kwatumye Sudani y’Epfo ibona ubwigenge aho kuri ubu yiganjemo abakristu.


