1064492163_24_0_1801_1333_1920x0_80_0_0_65c355ef764499ec7694d31c94cd8a25

Sudani: Hakozwe impinduka za mbere mu gisirikare kuva intambara yatangira

Kuri iki Cyumweru, itariki 17 Kanama, Umuyobozi wa Sudani akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yasezereye abasirikare bakuru benshi, barimo n’umuyobozi ukomeye w’intambara, mu ivugurura rya mbere rikozwe mu gisirikare kuva aho intambara n’Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) itangiriye mu 2023.

Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko mu boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo uwari umuyobozi w’ingabo zikoresha ibifaru, Maj. Gen. Nasr al-Din Abdel Fattah, wabanje kuzamurwa ku ipeti rya Liyetona Jenerali nk’uko tubikesha Sudan Tribune.

Nasr al-Din yari umuntu w’ingenzi mu bikorwa by’intambara by’igisirikare, akaba yaragize uruhare mu kurinda ibirindiro by’ingabo zikoresha ibimodoka by’intambara by’imitamenwa mu majyepfo ya Khartoum, bikaba byahanganye n’igotwa rirerire ndetse n’ibitero byisukiranya bya RSF.

Abandi basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo uwahoze ari umuyobozi w’ingabo zirinda perezida, Maj. Gen. Nader al-Mansouri, na Maj. Gen. Rabie Abdallah wari uhagarariye akarere ka gisirikare ka Blue Nile, nk’uko amakuru abitangaza

Mu itangazo rye, umuvugizi w’ingabo, Brig. Gen. Nabil Abdallah, yavuze ko kuzamurwa mu ntera no koherezwa mu zabukuru ari ingamba zisanzwe hakurikijwe amategeko ya gisirikare.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *