Igihugu cya Sudani kiravuga ko cyasubije inyuma ingabo za Ethiopia zagerageje kwinjira ku butaka bwacyo, aho Umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, avuga ko ibi bigaragaza ko igisirikare kikirinze igihugu nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi mu cyumweru gishize.
Mu itangazo yasohoye, Sudani yavuze ko ibi byabereye mu Karere ka Umm Barakit. Igisirikare cya Ethiopia cyo cyanze kugira icyo gitangaza ubwo BBC yagisabaga kugira icyo kivuga kuri aya makuru.
Guverinoma ya Ethiopia ariko yatangarije Al Jazeera iti “ Turahakana urujya n’uruza rw’ingabo zacu ku mupaka na Sudani cyangwa kwinjira mu gace ako ari ko kose,”
Aka gace ka Umm Barakit gaherereye mu karere k’umupaka ka al-Fashaga katavugwaho rumwe hagati y’ibihugu byombi, ndetse ingabo zabyo zakunze gukozanyaho zigapfa.
Abaturage ba Ethiopia bamaze imyaka myinshi bahinga ku butaka bwera bwo muri iki gice Sudani ivuga ko ari icyayo. Umubano w’ibihugu byombi ukaba wararushijeho kwangirika nyuma y’aho Ethiopia itangiye kubakira urugomero rw’amashanyarazi ku Ruzi rwa Nil no kubera intambara yadutse mu Ntara ya Tigray.


