Sudani: RSF iravugwaho kugotera abaturage mu mujyi wa al-Hilaliya no kubahohotera

Abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) baravugwaho gukomeza ibikorwa byo guhohotera abasivili mu burasirazuba bwa leta ya al-Jazirah, aho bagaba igitero ku baturage. Muri iyi Leta, ubu bugizi bwa nabi bwakwirakwiriye ku rugero runini cyane. Urugero, muri al-Hilaliya, ku birometero 70 uvuye i Wad Madani, abaturage baragoswe.

Ubwicanyi, gufata ku ngufu, gutukirwa hamwe, kwimurwa ku gahato no gusenya imidugudu bimaze kuba akamenyero bikorwa n’Ingabo za RSF. Aba bakusanyirije abaturage mu misigiti no mu bibuga rusange, bababuza kuhava. Abatangabuhamya benshi bavuga ko abaturage ba al-Hilaliya birukanwe mu ngo zabo, ariko babujijwe kuva mu mujyi wabo bagoswe na RSF. Abifuza kuva muri kariya gace bagomba kwishyura RSF.

Nk’uko bitangazwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, umunyamakuru Kamal al-Charif avuga ko umuryango we wabaga muri al-Hilaliya wagombye kwishyura amafaranga ahwanye n’Amayero 1.500 kugira ngo ubashe kugenda nabwo n’amaguru. Abarwanyi b’uyu mutwe urwanya Igisirikare cya Sudani, basahuye ibintu byose, birimo imodoka n’ibindi bintu. Abaturage bagera ku 70.000 baracyafite ibibazo muri al-Hilaliya mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bidashoboka.

Uyu mujyi umaze icyumweru ugoswe, abawutuye babuze ibiryo n’imiti kandi kuri ubu bugarijwe na kolera. Abatangabuhamya baho bavuga ko RSF yatwitse ahantu hateranira abantu kandi ifata ku ngufu abakobwa bakiri bato.

Mu gihe RSF yibasiye abasivili mu gihugu hose, benshi bibaza impamvu Ingabo za Sudani zitagira icyo zikora n’impamvu Isi ikomeje kurebera ikicecekera. Nk’uko amakuru menshi abivuga, byibuze abantu mirongo ine bapfuye bishwe cyangwa bazize indwara muri uyu mujyi wagoswe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *