Ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo mu mupira w’amaguru, izwi nka Bright Stars, yahejejwe ku kibuga cy’indege cya Benina muri Benghazi, Libiya nyuma yo kuhagera igiye gukina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi na Sudani.
Uyu mukino uteganyijwe kuba ku wa 25 Werurwe saa yine z’ijoro muri Libya kuko Sudan idafite ikibuga cyemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.
Amakuru aturuka mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Sudani y’Epfo (SSFA) yemeza ko iyo kipe yamaze amasaha atatu ku kibuga cy’indege nta muntu n’umwe wo muri Sudani wayakiriye nk’uko byari biteganyijwe.
Ibintu byarushijeho gukomera ubwo inzego z’abinjira n’abasohoka muri Libiya zafataga pasiporo z’abakinnyi n’abatoza ba Bright Stars, bituma bagira ikibazo gikomeye cyo gukomeza gahunda zabo zo kwitegura umukino.
SSFA yanyujije ubutumwa ku rubuga rwayo rwa X (yahoze ari Twitter), itangaza ko ikipe yabo yabuze uyakira ubwo bageraga ku kibuga cy’indege maze ibyo biza no gutuma pasiporo zabo zifatirwa.
Mu butumwa bwabo, bagize bati: “Dore amashusho y’ikipe yacu, Bright Stars imaze amasaha atatu ifungiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Benina, Benghazi muri Libiya aho abashinzwe kuyakira baturutse muri Sudani batigeze bahagera, bikiyongeraho ko pasiporo zabo zafashwe n’inzego z’abinjira n’abasohoka za Libiya.”
Nubwo ibi bibazo byagize ingaruka ku myiteguro yabo, Sudani y’Epfo iracyafite intego yo gukomeza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege aho yari yafatiwe.
Dore uko urutonde ruhagaze mu itsinda B
- Sudani – Amanota 11
- DR Congo – Amanota 10
- Senegal – Amanota 9
- Togo – Amanota 4
- Mauritania – Amanota 2
- Sudani y’Epfo – Amanota 2
Uyu mukino uzaba ari ingenzi kuri Sudani y’Epfo ishaka kwitwara neza mu itsinda kugira ngo igire amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro cy’amajonjora y’Igikombe cy’Isi.


