Sukhoi_Su-25_of_the_Russian_Air_Force_landing_at_Vladivostok_(8683076150)

Sukhoi-25 ya FARDC yarashe indege ya M23

Amakuru aturuka i Walikale aravuga ko indege y’intambara y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane yarashe ku kibuga cy’indege cya Kigoma, ihasenyera indege y’umutwe wa M23.

Amakuru avuga ko FARDC yarashe mu buryo bukomeye kuri kiriya kibuga ikoresheje indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 cyo kimwe na drone z’intambara.

Indege ya M23 yarashwe uyu mutwe wari umaze igihe uyifashisha mu gutwara ingabo muri Walikale, kuva mu byumweru bike bishize ubwo uyu mutwe wigaruriraga Walikale-Centre.

Kugeza ubu M23 ntacyo iratangaza kuri aya makuru.

FARDC iravugwaho kurasa mu duce tugenzurwa na M23, mu gihe ku ruhande rwayo ishinja uyu mutwe kurasa ku birindiro byayo biherereye muri Walikale na Kivu y’Amajyepfo.

Itangazo ingabo za Congo zasohoye rivuga ko M23 “ikomeje kongera ingabo n’ibikoresho mu birindiro byayo, ari na ko itera ibya FARDC.”

Zakomeje zigira ziti: “Ibitero biheruka ntibyibasiye gusa ibirindiro byo muri Teritwari ya Walikale, ahubwo byibasiye n’ibyo muri Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko i Mulamba na Bulonge muri Teritwari ya Walungu, ndetse no mu misozi miremire ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi.”

M23 na FARDC baravugwaho kurasana, mu gihe mu cyumweru gishize bari bemeranyije agahenge mu rwego rwo guha amahirwe inzira y’ibiganiro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *