Sukhoi_Su-25_of_the_Russian_Air_Force_landing_at_Vladivostok_(8683076150)

Sukhoi yarashe mu Minembwe

Anakuru ava mu burasiraziba bwa Congo, avuga ko none kuwa mbere tariki ya 10 Werurwe 2025. İndege ya Sukhoi25, yabyukiye mu minembwe irasa aho bakunze kwita ku kiziba.

Amakuru bwiza.com yamenye nuko iyi Sukhoi yaje Saa tanu n’iminota 38, Minembwe , nyuma yuko drone za FARDc zabanje kuzenguruka mu duce tw’imisozi ya minembwe.

Mu mafoto na Video Bwiza.com yabonye , agaragaza uko Sukhoi yaje mu kirere cya Minembwe igatangira kurasa mu kibuga cy’indege inshuro zigera kuri 2 kiri ahitwa ku Kiziba.

Moise Nyarugabo , wigeze kuba Senateri muri DRC ndetse akaba akomoka Minembwe , yamaganye iki gikorwa cyo kurasa mu barurage ba Minembwe yise icy’ubunyamaswa kigamije gutsemba abo mu bwoko bw’abanyamurenge, ndetse avuga ko ushyigikira ibi bikorwa by’ubwicanyi wese azabyishyura.

Ku munsi we M23, mu mirwano itari yoroshye yahanganiyemo na FDLR,FARDC , Wazalendo n’ingabo z’u Burundi mu bice  bya Masisi yafashe uduce twishi turimo Nyabyondo, izwi cyane kuba yari ibyicaro byabahunze bava hirya no hino muri Masisi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *