Muri Tanzaniya, impirimbanyi zahamagariye abaturage imyigaragambyo kuri uyu wa Kane, itariki 25 Ukuboza, ku munsi wa Noheri. Barashaka kwibuka abazize urugomo rwakurikiye amatora ya perezida yo mu Kwakira. Ariko nyuma y’ubukangurambaga bwananiranye ku itariki ya 9 Ukuboza, ntihazwi urwego iyi myigaragambyo ishobora kwitabirwaho hakurikijwe ukuntu ubutegetsi bumaze iminsi bwarakajije ingamba z’umutekano no gukumira imyigaragambyo yose.
Ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa burasobanutse: abantu bagomba kujya mu mihanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ukuboza, bafite ibyapa na cyane cyane amafoto ya bene wabo bishwe mu gihe cy’imyigaragambyo yakurikiye amatora yabaye mu Kwakira 2025.
Abateguye iki gikorwa bahamagariye rubanda guterana mu mahoro, nta kwangiza, kugira ngo badaha abayobozi urwitwazo nk’uko iyi nkuru dukesha Radio RFI ivuga.
Hasigaye kureba niba umuhamagaro wa Noheri uzumvwa. Imiryango myinshi iragenda, kandi ikirere cyubwoba gikomeje kuba gikomeye. Ni muri urwo rwego, umurwanashyaka n’umuteguro witwa Maria Sarungi Tsehai avuga ko yabonye amakuru ajyanye na gahunda yo gutaburura no gutwika imirambo yashyinguwe mu mva rusange – ibirego abayobozi bakaba batarabyitabira.
Umubare w’abantu bahohotewe nyuma y’amatora muri Tanzaniya nturamenyekana, ariko nk’uko ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Chadema ribitangaza ngo imyigaragambyo yabaye mu mpera z’Ukwakira yiciwemo abantu barenga 1.600.


