Tanzania: Icyoba ni cyose ku mpunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Nduta

Abahagarariye impunzi mu nkambi ya Nduta muri Tanzania, bahamagariye impunzi kwitegura gukora amarondo nijoro kugira ngo bahangane n’imitwe y’abagabo bitwaje imbunda basigaye bitwikira ijoro bakazenguruka mu nkambi.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 1 Nyakanga, abayobozi b’inkambi ya Nduta mu ntara ya Kigoma, bateranije abayobozi bose b’uturere maze babategeka kumenyesha impunzi ko bidatinze, bazatangira amarondo nijoro. Impamvu yatanzwe n’abayobozi ni umutekano muke uterwa n’abagabo bitwaje imbunda buri gihe bagaragara hirya no hino cyangwa imbere mu nkambi.

Hari amakuru avuga ko imitwe yitwaje imbunda igaragara hanze, bigacyekwa ko bashaka guhungabanya umutekano. umutekano mu nkambi.

Impunzi zivuga ko zitiyumvisha, impamvu yo gukora amarondo nijoro kugirango bahangane n’itsinda ryitwaje imbunda mugihe badafite intwaro zo kwirwanaho. Ibintu bafata ko byakabaye ari akazi ka Polisi aho kukabagerekaho.

Bavuga ko baherutse gukora umukwabu maze muri iyi nkambi bahafatira imbunda batazi uko zahageze.

Umwe ati “Nibyo koko twabonye intwaro zimwe na zimwe zafashwe. Gusa ntitwiyumvisha uko twahangana n’abantu bafite intwaro twe ntazo dufite. Nicyo kiduhangayikishije kuko nta n’umuhoro cyangwa izindi ntwaro dufite.”

Abayobozi b’inkambi ya Nduta bari babanje kwifuza ko amarondo ya nijoro yatangira ku ya 1 Nyakanga 2024, ariko ntibaratangira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *