1ed2cf99-2186-4f52-8348-f5be94f3be80_1280x853

Tanzania: Impunzi z’Abarundi zanze gutaha ziri kumeneshwa

Imibereho y’impunzi z’Abarundi ziba muri Tanzania ikomeje kuba mibi, cyane cyane mu nkambi ya Nyarugusu. Amakuru atangwa n’impunzi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu aravuga ko hari ifatwa ry’abapasiteri, iyicarubozo ndetse no gusenywa kw’inzu z’abaturage.

Abatangabuhamya bavuga ko bamwe mu bayobozi b’amadini bashinjwa kubuza abayoboke babo gutaha mu Burundi. Umwe mu batanze amakuru yavuze ko pasiteri Chartier Nzoyihera wo mu itorero Euzebu yafashwe ku wa 16 Gashyantare 2026. Ngo inzego z’umutekano zifatanyije n’abashinzwe inkambi zagiye iwe zikamujyana ku ngufu, nyuma agahohoterwa bikomeye n’ubwo yari amaze iminsi arwaye.

Amakuru akomeza avuga ko hari abandi bapasiteri nabo bakorewe iyicarubozo ku mpamvu nk’izo, bagera ku munani bose hamwe. Uwitwa Japhat na we bivugwa ko aherutse gukorerwa ihohoterwa rikomeye.

Inzu zirasenywa, imiryango isigara mu kaga

Uretse ihohoterwa ry’abapasiteri, impunzi z’Abarundi zivuga ko hari n’inzu zazo zisigaye zisenywa n’abayobozi ba Tanzania. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amazu asenywa, bigasiga imiryango myinshi nta ho kuba ifite.

Ihuriro riharanira uburenganzira bwa muntu mu nkambi z’impunzi (CDH/VICAR) ryatangaje ko rimaze iminsi rihangayikishijwe n’ikorwa ry’ibi bikorwa mu nkambi za Nduta na Nyarugusu. Rivuga ko gusenya amazu no gushyira igitutu ku mpunzi ngo zitahe ku gahato bituma habaho umutekano muke ukabije.

Iryo huriro rigaragaza ko abagore, abagabo n’abana benshi basigaye badafite aho kuba, bityo bakaba bahanganye n’imvura, inzara n’ubukene bukabije, mu gihe nta bwisanzure busesuye bafite bwo kwihitiramo ejo hazaza habo.

Hamaganwa gutahuka ku gahato

CDH/VICAR irasaba Umuryango w’Abibumbye ushinzwe impunzi (HCR) kongera imbaraga mu kurinda izi mpunzi, gukumira itahuka rikorwa ku gahato no gutuma zibona ubufasha bw’ibanze.

Iri huriro ryanasabye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga gushyiraho uburyo bwigenga bwo gukurikirana iby’iki kibazo no kugenzura ukuri kwabyo, hagamijwe kurengera ubuzima, umutekano n’uburenganzira bw’ibanze by’izi mpunzi z’Abarundi.

Iyi mibereho ikomeje gutuma impunzi nyinshi zibaho mu bwoba no mu bukene bukabije, mu gihe zitegereje igisubizo kirambye ku bibazo byazisize mu buhungiro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *