Mu gihugu cya Tanzania, umujura witwa Suleiman Dauda uzwi ku izina rya Kiboko, yinjiye mu nzu y’umunyamakuru wa ITV, Farouk Karim mu mpera z’icyumweru gishize yiba imyambaro n’inkweto arangije yinjira mu modoka na yo agiye kuyibamo bimwe mu bikoresho biza kurangira ibitotsi bimufatiyemo araryama.
Mu kiganiro yagiranye na The Guardian Digital, Farouk yavuze ko nta muti cyangwa ubundi bugenge yakoresheje ngo umujura afatwe uretse gusenga Imana. Yagize ati ” Nta muti bashyize mu modoka ngo uyu mujura afatwe. Ni byiza kuryama tubanje kwiragiza Imana kuko ni yo yabishatse ko iki gisambo ruharwa muri aka gace gifatwa.”
Umuvugizi wa Polisi muri aka gace, Saimon Pasua yabwiye itangazamakuru ko hari gukorwa iperereza ku cyaha uyu mujura akurikiranyweho nyuma akazashyikirizwa ubutabera.
Polisi y’iki gihugu yamucakiye mu gitondo agisinziriye.

Polisi yahageze mu gitondo umujura akiryamiye

Yasinziriye yasamye yambikwa ipingu atabyumva

Ibitotsi byari byamunyuze

Umujura yisanze ashungerewe n’abantu


