Masanja Kadogosa ubwo yasinyaga amasezerano n'uhagarariye ibi bigo

Tanzania yagiranye amasezerano n’abazubaka umuhanda wa gari ya moshi uzayihuza n’u Rwanda

Leta ya Tanzania yagiranye amasezerano n’ibigo bibiri by’Abashinwa, CCECC na CRCC, bizubaka icyiciro cya nyuma cy’umuhanda wa gari ya moshi ugezweho uzahuza iki gihugu n’ibindi byo mu karere ka Afurika y’ibirasizuba birimo u Rwanda.

Aya masezerano afite agaciro ka miliyari 2.2 z’amadolari yasinyiwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu tariki ya 20 Ukuboza 2022. Masanja Kadogosa uyobora urwego rushinzwe imihanda ya gari ya moshi n’Umushinwa uhagarariye ibi bigo ni bo bashyizeho umukono.

Iki cyiciro cy’uyu muhanda kizaba kireshya n’ibilometero 506, aho kizava mu gace ka Tabora kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, kigere mu mujyi wa Kigoma uhana imbibi n’u Burundi.

Ubwo aya masezerano yari amaze gushyirwaho umukono, Perezida Samia yatangaje ko ishoramari Leta ya Tanzania imaze gushyira kuri uyu muhanda rimaze kugera kuri miliyari 10.4 z’amadolari, atanga icyizere ko icyiciro cya nyuma kizuzura mu mwaka w’2026.

Uyu muhanda mpuzakarere uturuka ku cyambu cya Dar es Salaam ku nyanja y’Abahinde uzaba ureshya n’ibilometero 2,561. Uzahuza Tanzania, u Burundi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), u Rwanda na Uganda.

Masanja Kadogosa ubwo yasinyaga amasezerano n'uhagarariye ibi bigo
Masanja Kadogosa ubwo yasinyaga amasezerano n’uhagarariye ibi bigo

Aya masezerano afite agaciro ka miliyari 2.2 z'amadolari
Aya masezerano afite agaciro ka miliyari 2.2 z’amadolari

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *