Tanzania yongeye kwanga kwitabira inama ya EAC ivuga kuri Covid-19

Igihugu cya Tanzania kuri uyu wa kabiri, cyongeye kwanga kwitabira inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yiga kuri Covid-19, nyuma yo kutagaragara no mu yindi nka yo iheruka guhuza abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Mu cyumweru gishize ni bwo abakuru b’ibihugu bya EAC barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Salva Kiir wa Sudani y’Amajyepfo bakoze inama yiga ku cyorezo cya Coronavirus, gusa abakuru b’ibihugu by’u Burundi na Tanzania ntibayigaragaramo.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi habaye indi nama ya EAC yahuje abaminisitiri b’ubuzima, ubucuruzi n’ab’ibikorwa by’umuryango, gusa na yo ntiyagaragayemo abahagarariye Tanzania.

Iyi nama y’Abaminisitiri yiga ibijyanye n’uko imyanzuro iheruka gufatirwa mu nama y’abakuru b’ibihugu yabaye ku wa 12 Gicurasi izashyirwa mu bikorwa, ikazasozwa ku wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Tanzania, Col Wilbert Ibuge, ubwo yasubizaga ibaruwa itumira Tanzania muri iriya nama, yavuze ko igihugu cye cyahejwe mu yiheruka guhuza abakuru b’ibihugu, bityo kikaba ntacyo kirebwaho bityo iy’Abaminisitiri na yo ikaba itakireba.

Mu ibaruwa Ibuge yandikiye ubunyamabanga bwa EAC yagize ati:”N’ubwo tuzi akamaro ka gahunda y’inama, turashaka kugaragaza ko (Tanzaniya) itari mu nama y’abakuru b’ibihugu batanze ayo mabwiriza.”

Tanzania igaragaza ko itumva impamvu ikwiye kwitabira iriya nama, kandi itarashyizwe ku futon rw’abafashe imyanzuro iheruka.

It “Ni muri uru rwego, Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya isaba ibisobanuro ku mpamvu z’amategeko n’inzira z’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba mu gufata ibyemezo n’amabwiriza byumvikanyweho. Kugira ngo ibyo bigerweho, Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya ntishobora kwitabira inama mu gihe hagitegerejwe iki cyifuzo.”

Ubwo yayoboraga inama y’abakuru ba EAC, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko mu gihe bamwe mu banyamuryango batabonetse, bitavuze ko ibindi bihugu bigomba guterera iyo ngo bireke guhangana n’ibibazo byugarije umuryango.

Yagize ati “Dukeneye gukorera abaturage bacu, niba tudashobora gufatanya uko turi batandatu ngo twongere gushyira ibintu ku murongo, ntibivuze ko umwe, babiri cyangwa batatu badashobora gukora muri ibi bihe tugomba guhangana n’ibibazo.”

Tanzania ishinjwa kugenda biguru ntege mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19, bijyanye n’uko abategetsi b’iki gihugu batemera ko iki cyorezo kibaho.

Ni ibyatumye Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya afunga imipaka igihugu cye gihuriyeho na Tanzania, mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bushya bwaturukaga muri Tanzania bukomeze kwiyongera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *