Tariki 29 Nyakanga 1921 Hitler yatorewe kuyobora ishyaka ry’Abanazi


Uyu munsi ni kuwa Gatatu, tariki 29 Nyakanga 2020. Ni umunsi wa 211 mu minsi isanzwe igize umwaka, uyu mwaka ugisigaje iminsi 155 no ugere ku musozo.

Tariki ya 29 Nyakanga 1921, Adolf Hitler yatorewe kuyobora ishyaka Nazi Party

Bimwe mu byaranze Hitler ubwo yari umuyobozi w’ishyaka ry’Abanazi

Adolph Hitler yavutse kuwa 20 Mata 1889, avukira mu gace ka Braunau am Inn mu gihugu cya Austriche. Nyuma y’igihe gito yamaze muri iki gihugu umuryango we waje kwimukira mu Budage ari naho yakuriye, yinjira mu gisirikare cyaho, biza no kurangira abaye umuyobozi mukuru w’iki gihugu.

Tariki 29 Nyakanga 1921 nibwo yatorewe kuyobora ishyaka ry’Abanazi. Ibi byaje no kumwongerera amahirwe akomeye mu buzima bwe bwa Politi kugeza mu mwaka 1933 ubwo yatorerwaga kuba Shanseriyeri (Chancellor) w’Ubudage.

Hitler akiri muto yivugiye ko atigeze atekereza kuzaba umunyapolitiki. Ibi byaterwaga n’uko yari umuswa mu ishuri, ibi bigaragazwa nuko Hitler nta n’impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye yagiraga.

Mu gihe cy’intambara ya Mbere y’isi , yinjiye mu gisirikare cy’Ubudage. Aha ngo abamukuriye batunguwe n’umuhati yagiraga mu kazi ke, byanatumye bahita bamuha ipeti rya Corporal.

Nyuma yaho ubudage butsindiwe ku mugaragaro mu ntambara ya Mbere yisi, ubukungu bw’iki gihugu bwarahungabanye bikomeye, Mu mwaka 1919 Adolf Hitler yinjiye mu shyaka German Workers’ Party ryari rifite intego nyamukuru yo kubanza kuzahura ubukungu bw’Ubudage bwari bwarazahajwe n’Intambara ya Mbere y’isi.

Ishyaka GWP ryari ryarashinzwe na Anton Drexler n’umunyamakuru Karl Harrer. Aba ngo bari bagamije kubahiriza ibyari mu masezerano y’amahoro ya Versailles. Mu minsi mike Hitler yamaze muri iri shyaka , yaribereye umuvugizi, mu bganiro bye agakunda kugaruka ku rwango aho yabwiraga abayoboke ko Abayahudi baje kubangamira inyungu z’Abadage kavukire. Ibi byatumye ishyaka ryunguka abayoboke benshi binongerera Hitler amahirwe ku buryo yahindutse uvuga rikijyana muri iri shyaka.

Kugeza mu tariki 29 Nyakanga 1921, ubwo inteko rusange yateranye yemeze ko icyitwaga German Worker’ Party gihindurarwa izina ikitwa Nazi Party . Muri iki gihe inteko rusange yarateranye yanzura ko uwari umuvugizi w’ishyaka Adolf Hitler agirwa umuyobzi mu kuru waryo.

Mu mwaka 1923, Hitler wari ufite amatwara adasanzwe ya gisirikare yagabye igitero kitanzwi ku gace kitwa Beer Hall Putsch, aka gace kari mu burasirazuba bw’Ubudage , ahari ibirindiro by’ingabo zikorera mu gace ka Bavaria. Ni urugamba Hitler yatsinzwe anajyanwa mu rukiko rwa gisirikare aho yakatiwe imyak 5 y’igifungo ashinjwa ubugambanyi bw’igihugu.

Mu myaka 5 y’igifungo Hitler yakatiwe yafunzwemo umwaka umwe gusa. Muri uyu mwaka ni naho yatangiye kwandika umuzingo wa mbere w’ igitabo kivuga ku buzima bwe yise “Mein Kampf,” cyangwa “My Struggle,”mu rurimi rw’Icyongereza.

Amaze gufungurwa , Hitler yakomeje kubaka ishyaka rye no kurishakira amaboko, ibi ngo yabikoraga agamije ko umusi umwe azaryifashisha mu matora abyuze mu mucyo.

Mu mwaka 1929 Ubudage bwinjiye mu ihungabana rikomeye ry’ubukungu (Economic Depression) ryasize Abadage bagera mu ma miliyoni babuze akazi. Ibi ishyaka Nazi ryatangiye ku bishinja ubutegetsi bwariho icyo gihe, ibi kandi byahise byongerera imbaraga Hitler n’ishyaka rye kuko mu matora yakurikiyeho mu 1932 , ishyaka Nazi ryatsindiye imyaka 230 muri 608 y’abagize inteko ishingamategeko (Reichstag).

Mu mwaka 1933 Inteko ishingamategeko yari igizwe n’ubwiganze bw’abayoboke b’ishyaka rye, Adolf Hitler yatorewe kuba Shanseriyeri (Chancellor) w’Ubudage.

Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Hitler n’ishyaka ry’aba-Nazi , Ubudage bwaranzwe no kubiba inzangano kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ikandamiza rikomeye ku ba Yahudi bari batuye mu budage.

Mu gihe cyakurukiyeho , adolf Hitler wahorana amatwara akomeye yo gukunda intambara yinjiye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Mu ntambara yakoraga , yategekaga ingabo z’Ubudage gukusanyiriza hamwe Abayahudi bari mu nce zose bagendaga bafata. Abayahudi bashyirwa mu nkambi bazitwikirwamo, ku buryo Ubudage bw’Abanazi bwatsinzwe intambara ya Kabiri y’isi, Abayahudi bagera kuri miliyoni 6 bari batuye I Burayi bahaburiye ubuzima.

Ubu bwicanyi bwakorewe Abayahudi Umuryango w’abibumbye waje kwemeza ko ari Jenoside yakorewe abayahudi (Holocaust).

Tariki 30 Mata 1945, Ubwo ubudage bwari busumbrijwe n’ingabo z’Abongereza n’Abafaransa, Adolf Hitler yahisemo kwiyahura mu ngunguru y’uzuye ibinyabutabire. Ku musi wakurikiyeho nibwo Ubudage bwamanitse amaboko bwemera ko butsinzwe ku mugaragaro.

Abari abayoboke b’ishyaka Nazi benshi barafunzwe , Abayahudi barokotse batuzwa mu gihugu cya Israel Kugeza n’ubu Hitler aracyahafwa nk’umwe mu bantu b’ibyamamare babayeho kuva isi yaremwa.Biturutse ku bugome ndengakamere n’iyicarubozo yakoreye Abayahudi

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *