Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyo mu 1958, ikipe y’igihugu ya Brazil yihanangirije iya Swede, iyinyagira ibitego bitanu kuri bibiri, yegukana igikombe cy’Isi cya mbere ibifashijwemo na kabuhariwe Pele.
Kuva muri iyi myaka y’i 1900 kugeza ubu, Brazil ifatwa nk’igihugu gifite umukino mwiza n’abakinnyi benshi bafite impano.
Umukinnyi w’irushanwa yabaye uyu munya Brazil witwa Edson Arantes do Nascimento, wamenyekanye ku mazina nka Pele Edson, akaba yari umuhungu wa rurangiranwa muri ruhago Dodhino.
N’ubwo Pele yabanje gucibwa intege no kuba Se umubyara yarahoraga ashwana na nyina kubera amafaranga adahagije yakuraga mu mupira icyo gihe, yaje gukomeza gukina ndetse yari afite impano idasanzwe.
Ku myaka 16 y’amavuko, Pele yakiniraga ikipe y’igihugu ya Brazil, ndetse mu 1958 yafashije igihugu cye gutwara igikombe cy’Isi afite imyaka 17 gusa.
Mu gikombe cy’Isi cya 1958, Pele ntiyari yakamenyekane cyane mbere y’uko igihugu cye kiva mu matsinda aho cyari kiri mu rya gatatu.
Pele yatsinze igitego cya mbere muri kimwe cya kane cy’iki gikombe, aho yagitsinze Wales ari na cyo cyonyine Brazil yatsinze kuri uwo mukino ku busa bwa Wales.
Kuva icyo gihe Pele yahise akomeza guheka ikipe ye, ku mukino wakurikiyeho atsinda ibitego bitatu wenyine, ndetse no ku mukino wa nyuma mu bitego bitanu batsinze Sweeden hari harimo bibiri bye, na bibiri bya Vava na we wari umuhanga cyane.
Kugeza ubu Brazil ni cyo gihugu kimaze gutwara ibikombe byinshi by’Isi kuko imaze kugitwara inshuro eshanu zose, ikaba yaragitwaye mu 1950, 1962, 1970, 1994, no muri 2002.


