Ku munsi nk’uyu, ingabo ziyobowe n’umwami w’Ubwami bwa Ottoman witwaga Sultan Muhmud II zari zihanganye n’iz’Ubugereki mu rugamba rwiswe urwa Dragasani aho Ubugereki bwashakaga ubwigenge.
Ubusanzwe Ubwami bwa Ottoman, bwari bugizwe n’ibihugu bigera kuri 13 n’Ubugereki burimo, gusa mu 1821 Abagereki bashaka kuba igihugu kigenga kitagendera ku mategeko y’Ubwami bwa Ottoman ari na byo byateje iyi ntamabara ku itariki ya 19 Kamena.
Muri uru rugamba ingabo z’Ubugereki bisa nk’aho zari zihanganye n’Iza Turukiya, gusa kuko na cyo cyari kimwe mu bihugu bigize ubwami bwa Ottoman.
Uru rugamba rwabereye ahitwa Dragasani, muri kilometero 145 uvuye mu burengerazuba bwa Bucharest, gusa byari bikomereye Ubugereki kuko bwari buhanganye n’Ubwami bukomeye kandi bufite ingabo nyinshi.
Nubwo Abagereki batsinzwe urugamba rwa Dragasani, byabateye imbaraga zo gukomeza gushaka ubwigenge kuko babonaga nta yindi nzira byanyuramo atari iy’intambara.
Philiki Etaireia wayoboraga Ubugereki yari umugabo utavugirwamo na we kuko ni we wari warakoze ikitwaga Odessa ari yo Ukraine y’ubu na ho binyuze mu ntambara mu 1814.
Mu kwezi kwa mbere kw’umwaka wa 1822 Ubugereki bwageze ku ndoto zabwo kuko bwabonye ubwigenge buva mu bihugu byari bigize Ubwami bwa Ottoman gusa iki gihugu cyakomeje kutumvikana na Ottoman kugeza mu 1832.


