Tariki ya 02 Kamena, bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Ku isi yose hari ibintu bitandukanye byabaye ku munsi nk’uyu haba ku bantu babaye ibyamamare no ku bihugu.

Kuwa 02 Kamena 1948 ni bwo umunyabugenge wari ushinzwe kwita ku munyagitu Adolf Hilter yapfuye, aba bakaba barabarizwa mu ishyaka ry’Abanazi mu gihu cy’ u Budage.

Ku munsi nk’uyu kandi hari kuwa 02 Kamena 1953 ni bwo umwamikazi w’Ubwongereza Queen Elizabeth II yambikwaga ikamba mu birori byitabiriwe n’ibihumbi by’abantu abandi babirebera kuri televion kuko abenshi ni bwo bwa mbere bari babonye uwo muhango.

Elizabeth II yavutse mu 1926 akaba ari imfura y’igikomangoma George, uyu na we akaba ari umuhungu wa George V.

Ku itariki ya 02 Kamena 1972 ni ho havutse umugabo abakunzi ba firime z’uruhererekane bazi nka Michael Scofield muri Prison Break, amazina ye nyakuri ni Wentworth Miller akaba ari umunyamerika w’umwongereza.

Tariki ya 02 Kamena 1985 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) ryakuye amakipe yo mu Bwongereza mu marushanwa yose yo ku mugabane w’u Burayi.

Ibi byatewe n’uko abafana b’u Bwongereza bateje imvururu ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Brussels’ Heysel Stadium hagapfa abafana 39 barimo Abatariyani n’Ababirigi. Hari ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’ u Burayi.

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru kandi Sergio Leonel Aguero del Castillo yavutse kuwa 02 Kamena 1988. Uyu munsi Sergio Aguero akinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza.

Mu myaka ya vuba, kuwa 02 Kamena 2015 Sepp Blatter, umugabo wari utangiye manda ye ya gatanu ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yareguye aho yari ari gushinjwa ruswa ndetse Leta zunze ubumwe z’Amerika na Sweeden byari bigiye gutangira kumukoraho iperereza.

Uyu mugabo yavuye ku buyobozi amaze iminsi mike atorewe kuyobora manda ya gatanu mu gihe manda iba igizwe n’imyaka ine.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *