Tariki ya 10 kanama 610: Mu mabonekerwa intumwa y’Imana Muhamad yatangiye kwakira ibitabo bigize Korowani


Uyu munsi ni kuwa Mbere tariki 10 Kanama 2020, ni umunsi wa 222 w’umwaka . Uyu mwaka urabura iminsi 143 ngo ugere ku musozo. Tariki ya 10 Kanama 610: Intumwa y’Imana Muhamad yatangiye amabonekerwa yo kwakira igitabo cya mbere mu bigize Korowani(Qu’an)ntagatifu.

Abemera amahame y’idini ya Islam , ijoro ryo kuwa 10 Kanama baryita ijoro ry’imbaraga Lailat al Qadr (27 Ramadan) . Ibi biterwa nuko imirongo ya mbere y’igitabo gitagatifu cya Korowani yamanukiye intumwa y’Imana Muhamad ivuye mu biganza by’uwiteka (Allah).

Mu gitabo gitagatifu cya Korowani, 97:3 havuga hati” Iryo joro rimwe riruta andi majoro n’amezi niryo Abamarayika bavuye mu ijuru bamanuka kwisi ”Ubusanzwe mu myizerere y’abayisilamu Lailat Al Qadr ifatwa nk’umwanya mwiza wo kwiyegereza Imana no gusaba imbabazi abo umuntu aba yarayihemukiye.

Mu gitabo cya Korowani kandi handitse mo ko uwitabira amasegesho ya Qadr mu kwizera abona ibihembo bikomeye bituruka k’uwiteka , bityo ibyaha byose yakoze mbere bikababarirwa. Ibi biboneka muri Hadith, Bukhari, Vol 1 : 2:34.

Nubwo intumwa y’Imana Muhamad itigeze igaragaza igihe nyacyo Korowani yatangiye kuyigereraho, Lailat al Qadr yizihizwa buri gihe mu minsi 10 ya nyuma y’ukwezi kw’igisibo gitagatifu Ramadan. Aho iyi minsi bayimara basenga bibanda cyane mu gusoma igitabo gitagatifu Korowani.

Incamake ku mateka y’Ubuzima bw’Intumwa y’Imana Muhammad

Muhamad afatwa nk’umuhanuzi wa Nyuma yaje mu isi. Muhamad kandi niwe washinze Idini ya Islam, mu ntego nyamukuru ya Islam ikaba ukwigisha ijambo ry’Imana imwe itarabyaye ntinabyarwe.

Mu?ammad ibn ?Abdull?h yavukiye mu gace ka Hegaz mu mugi wa Mecca muri Saudi Arabia, mu mwaka 570. Muhamad yigishaga inyigisho z’abahanuzi bamubanjiirije nka Musa, Aburahamu , Yezu n’abandi benshi. Mu buzima bwa Muhamad yarongoye abagore bagera kuri 13. Muhamad wakunze kwitwa Abu Al Qasim yitabye Imana kuwa 8 Kamena 632.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *