Ku munsi nk’uyu ni bwo Umufaransa utazibagirana mu mateka y’intambara kubera ubuhangange yari afite ku rugamba, Napoleon Banaparte yayoboye ingabo ze bajya gutera u Burusiya.
Icyo gihe Napoleon yateye u Burusiya azi ko intambara iri bube ngufi kubera ko yari yizeye ingabo ze. Icyatumye Napoleon Bonaparte atera u Burusiya, yashakaga gukuraho umwami wabwo, Czar Alexander I bitewe nuko ngo yari yarataye umurongo w’imiyoborere Isi yagenderagaho muri icyo gihe.
Napoleon yagabye igitero ku Burusiya yitwaje ingabo zisaga 600,000 afite umugambi wo guha isomo ingabo z’u Burusiya kuko yari amaze kumenyera urugamba cyane, gusa Alexander yari yamaze kubimenya yateguye ingabo ze.
Bitandukanye nuko Napoleon yabiteganyaga, urugamba rwamubanye rurerure cyane bitewe nuko abarusiya na bo basaga nk’aho biteguye urugamba.
Mu rugamba rwa Napoleon, yakoreshaga ihame yari yarise “Scorched-earth policy” aho bamaraga kurwanira hose basigaga bahatwitse.
Urugamba rwambere ari na rwo rwari rukomeye cyane rwabereye ahitwa Borodino ari ko ingabo za Napoleon zagendaga zikubura, bigera kuri 14 Kamena zigiye kwinjira Moscow.
Napoleon amaze gutwika umujyi wa Moscow yategetse ingabo ze kwisubirira inyuma bakitahira mu Bufansa kuko icyo yashakaga bari bagikoze.
Mbere yuko Napoleon ataha, ubwo byari bigeze mu kwezi kwa 10 Kamena, mu Bufaransa hakwiriye ibihuha bivuga ko Napoleon yaguye ku rugamba, bahita banamusimbuza undi muyobozi byasaga nko kumuhirika ku butegetsi, gusa Napoleon yahise ataha umugambi uburizwamo.
Kuva mu Burusiya, Napoleon n’ingabo ze bakoresheje iminsi 13 gusa we n’ingabo ze yizeraga zigera kuri 300,000.


