Tchad: Amakimbirane y’aborozi n’abahinzi yaguyemo batandatu

Nibura abantu batandatu barapfuye abandi bane barakomereka mu mirwano mishya y’abaturage hagati y’abahinzi n’aborozi bo muri perefegitura ya Goré yo mu Ntara ya Logone Oriental, mu majyepfo ya Tchad.

Nkuko bikunze kugaragara abahinzi bashinja aborozi kuragira mu mirima yabo
Ibiheruka byabaye hashize icyumweru kimwe gusa i Timberi, nko mu birometero makumyabiri uvuye i Goré. Amakimbirane hagati y’umworozi n’umuhinzi yiciwemo umuhinzi nyuma, umworozi nawe apfira mu mirwano yakurikiye nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Ubu nabwo hashize iminsi ibiri habaye ikintu gishya. Umworozi yaba yarajyanye ibimasa bye mu murima w’ubunyobwa w’umuhinzi mu birometero 7 uvuye i Goré. Uyu yasabye indishyi, uburakari burazamuka bombi bakuramo imihoro nk’uko umuyobozi wa canton ya Goré, Médard Betoubam Allarassem abitangaza. Umworozi yarishwe, umuhinzi ahakura ibikomere.

Ntibyarangiriye aho. Abavandimwe b’umworozi bafashe intwaro zabo maze bajya guhora. Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Goré, Nerambaye Ndoubamian, yatangaje ko imirambo itatu y’abahinzi yabonetse mu murima bukeye bwaho kuwa Gatatu. Uku kwihorera kandi kwasize bane bakomeretse nk’uko umuyobozi wa canton ya Goré abitangaza.

Kuva icyo gihe, impagarara zimaze kuba ndende, abahinzi baheze mu midugudu yabo kandi ntibatinyuka kujya mu mirima kubera gutinya kwihorera. Amakuru aturuka aha avuga ko ariko abayobozi bo mu ntara ya Logone oriental bahageze kugira ngo bagarure ituze. Umushinjacyaha avuga ko ukekwaho icyaha yamaze gutabwa muri yombi abandi babiri bagishakishwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *