Umuhanga mu bumenyi bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, mu gitabo cye ‘Proper Utilization of Technology Particularly Mobile Phones’ kivuga ku ikoreshwa neza rya telefone ngendanwa, agaragaza ko mu gihe umuntu ayikoresheje nabi, ishobora kwangiza intanga, bikaba byagera ku rwego bivamo ubugumba.
Yifashishije urugero rw’ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu bumenyi bw’imyororokere, Dr Ashok Agrawal ukorera mu kigo cya Cleveland USA, Dr Annely yasobanuye ko mu gihe telefone ishyizwe mu mufuka w’ipantalo y’umugabo kandi icanye, byangiza ubuzima bwe.
Ibyago biteza nta bindi, keretse kwangiza intanga, bikagabanya umubare wazo, kandi bikaba byatera umugabo ubugumba. Ni ukuri gushingiye ku bushakashatsi bwakorewe ku ntanga z’abantu 32.
Dr Annely ati “Iziri ku ijanisha rinini zarapfuye nyuma yo gushyirwa ku murasire uturuka muri telefone. Ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma y’aho abagabo benshi batakaga umubare muke w’intanga.”
Ibura ry’intanga ryatera ubugumba kandi rishobora gusenya ingo hagati y’abashakanye nk’uko Dr Annely yabisobanuye. Ati: “Iki kibazo cyagaragajwe n’abagabo bamwe bashoboraga gusenya ingo zabo.”
Usibye telefone, hari ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kwangiza intanga z’umuntu mu gihe abikoresheje nabi, birimo: mudasobwa, imashini za X-Ray na televiziyo, ariko mu gihe byegerejwe udusabo twazo.
Afata umwanzuro kuri iyi ngingo, Dr Annely yasobanuye ko gukoresha nabi telefone muri ubu buryo ari ikibazo gikomeye ariko kandi ko mu gihe yakwikosora, akajya ayikoresha neza, umubare w’intanga wakongera kugendera mu mujyo umwe, kandi mwiza.
Dr Mukarukaka
Dr Mukarukaka ni umuhanga mu bugenge mu bya nikeleyeri (Nuclear Physics), akaba yarize icyiciro cya kabiri n’igihanitse (Masters) muri kaminuza ya Dar es Salaam, UDSM (University of Dar es Salaam) iherereye mu murwa mukuru wa Tanzania.
Impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yayikuye muri kaminuza ya Nairobi muri Kenya, mu bumenyi bwa nikeleyeri. Dr Mukarukaka aba i Dar es Salaam muri Tanzania ku mpamvu z’akazi.
Iki gitabo gikubiyemo ubu bushakashatsi wabisanga kuri twitter ya Dr Mukarukaka, yitwa @NKUNDAURWANDA22 .


