3d0a9741_copy.jpg

AMAFOTO:Tembera isoko rya mbere rigezweho mu Rwanda perezida Kagame yubakiye abanya Musanze

Mu karere ka Musanze ho mu ntara y’amajyaruguru huzuye isoko ry’icyitegererezo rizacururizwamo ibikomoka ku buhinzi, rukaba ryubatswe mu buryo bugezweho bijyanye n’ikoresho byakoreshejwe mu kuryubaka, ingano yaryo ndetse n’imyubakire.

VIDEO: TEMBERA ISOKO RYA MBERE MU RWANDA PEREZIDA KAGAME YUBAKIYE ABANYA MUSANZE

3d0a9741_copy.jpg

Ni isoko riherereye mu kagari ka Mpenge ho mu murenge wa Muhoza, rwagati mu mujyi wa Musanze. BWIZA TV yatembereye iri soko Perezida Kagame yubakiye abanya-Musanze ndetse n’abaza guhahira muri aka karere.

Amakuru iki gitangazamakuru cyahawe ni uko iri isoko rizwi nka ‘Kariyeri’ ryubatswe n’Ingabo z’Inkeragutabara (reserve forces) mu gihe gito kitarenze amezi ane, nyuma y’uko rwiyemezamirimo witwa Kazoza Justin wari warahawe imirimo yo kuryubaka ananiwe gusohoza imirimo. Ugeze kuri iri soko usanga Afande Gen Rtd) Murokore, nawe aba ahibereye areba uko imirimo ya buri munsi igenda.

img_4273_copy.jpg

Capt (Rtd) Mugema Ally uri mu bayoboye imirimo yo kubaka iri soko, asobanura ko “iri soko ririmo ibice bitatu. Hari isoko rinini nyirizina rigeretse rimwe rigenewe abacuruzi basaga 2,000, ikindi gice ni igice cy’ububiko kigeretse kabiri. Abacuruzi bazacyifashisha babika imyaka yabo bazaba baranguye idashoboye gukwira mu bisima”.

Captain Mugema yavuze ko igice cya gatatu kigize iri soko ari icy’ubwiherero bugezweho na bwo bugeretse kabiri buzajya bwifashishwa n’abacuruzi ndetse n’abaguzi.

img_4220.jpg
Iri soko kandi ryubatse mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’ama ‘sensors’ yifitemo ubushobozi bwo kumenya ko rigiye gufatwa n’inkongi y’umuriro, ku buryo mu gihe ryaba rifashwe ryazimywa byihuse.

Abajijwe ibanga bakoresheje kugira ngo isoko ryuzure mu gihe cy’amezi ane yonyine nyamara hari aho usanga imirimo nk’iyi y’ubwubatsi inatwara imyaka irenga 10, Capt. Mugema yavuze ibanga ari ubushake.

Ati: “Twashyizemo imbaraga nyinshi mu byo twakoraga, dukora amasaha 24 kuri 24 ndetse n’iminsi irindwi ku yindi. Icya kabiri isoko ryagize abantu barikurikirana, igikorwa bacyita icyabo ku buryo wari umuhigo twebwe twihaye w’uko iri soko tugomba kuryubaka mu gihe gito gishoboka, kandi byarashobotse”.

img_4221.jpg

Mugema yunzemo ko abakozi babarirwa muri 500 ari bo bakoze imirimo yo kubaka iri soko, gusa nanone hakabaho kubahozaho ijisho kugira ngo akazi bakora katadindira.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye BWIZA ko byitezwe ko imirimo yo kubaka iri soko ry’akataraboneka izatwara arenga Frw miliyari 4. Abaryubaka batubwiye ko bagomba kurishyikiriza akarere bitarenze ku wa 20 Kamena 2024.

Meya wa Musanze kandi yahamirije iki gitangazamakuru ko imirimo yo kubaka iri soko igomba kurangirana n’uku kwezi kwa Kamena, ari na bwo kuricururizamo bizatangira.

img_4221.jpg

Kuri ubu kwandika abifuza gucururiza muri Kariyeri byamaze gutangira, bikaba byitezwe ko ababarirwa mu 2,800 ari bo bazaba bemerewe gucururiza muri iri soko.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, aheruka kubwira itangazamakuru ko Kariyeri nshya yitezweho “kongera ubucuruzi mu mujyi ndetse no gufasha abacuruzi gukorera ahantu heza”.

Iri soko ryubatswe kuburyo bujyanye n'igihe
Iri soko ryubatswe kuburyo bujyanye n’igihe

img_4223.jpg
img_4224.jpg
img_4279_copy.jpg
img_4273_copy-2.jpg
img_4271_copy.jpg
Isoko ryamaze kuzura kuburyo tariki ya 20 Kamena rizashyikirizwa akarere ka Musanze
Isoko ryamaze kuzura kuburyo tariki ya 20 Kamena rizashyikirizwa akarere ka Musanze

Ububiko bw'ibicuruzwa ku bacuruzi bazajya baba bafite byinshi
Ububiko bw’ibicuruzwa ku bacuruzi bazajya baba bafite byinshi

Ahazatunganyirizwa imyanda yo mu musarane kuburyo ihinduka amazi
Ahazatunganyirizwa imyanda yo mu musarane kuburyo ihinduka amazi

Iri soko rigeretse kabiri
Iri soko rigeretse kabiri

Ububiko abacuruzi bazakoresha harimo naho gucomeka telefone zabo cyangwa igihe bashaka no guteka ka cyayi
Ububiko abacuruzi bazakoresha harimo naho gucomeka telefone zabo cyangwa igihe bashaka no guteka ka cyayi

Ububiko bwubatse mu buryo bworohereza abacuruzi
Ububiko bwubatse mu buryo bworohereza abacuruzi

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *