Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy agiye kuza i Kigali aho ategerejwe mu bukwe bwa The Ben buzaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 23 Ukuboza 2023.Ni Meddy utegerejwe n’abatari bacye n’ubwo bitazwi neza ko azaririmba muri ubu bukwe butegerejwe n’ingeri zitandukanye.
Ni nyuma y’uko atabonetse mu muhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatandatu ushize ku mpamvu zitamenyekanye, gusa bamwe mu nshuti ze babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo K8 Kavuyo barahabonetse.
Ubu bukwe bwa The Ben buteganyijwe muri iki cyumweru hitezwemo ibindi byamamare byagiye bivugwa, muri abo hakaba harimo Diamond Platinumz Otile Brown n’abandi batandukanye bafite amazina akomeye.
Kugeza ubu Abanyakigali bavuga ko banyotewe kongera kumva indirimbo nshya ya The Ben na Meddy nyuma y’ubukwe.Ni nyuma y’uko bagiye bahurira mu ndirimbo zitandukanye harimo iyo bakoranye bise ‘Loose Control, Ndi uw’Ikigali.
Icyakora mu minsi ishize nibwo Meddy yatangaje ko atazongera gukora indirimbo zitari izo mu nsengero.


