the_bn-2-b5322

The Ben na Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo i Bruxelles

Umuhanzi The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025.

Amakuru aturuka hafi y’umuryango wabo avuga ko Uwicyeza Pamella yabyariye mu bitaro bya Edith Cavell nyuma yo kujya kwa muganga kwipimisha. Akigera ku bitaro, abaganga basanze igihe cye cyo kubyara kigeze, bahitamo kumugumana kugeza abyaye neza.

Uyu mwana wavutse bamwise Mugisha Paris, izina rihuye n’icyifuzo cya se, The Ben, wari waratangaje mu gitaramo aheruka gukorera i Bruxelles ko umwana wabo azahabwa izina rifite aho rihuriye n’Ibihugu by’u Burayi.

The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye imbere y’amategeko ku wa 31 Ukwakira 2022. Ibi byabaye nyuma y’uko mu Ukwakira 2021 The Ben yambitse Uwicyeza impeta y’urukundo bemeranya kubana.

Ku wa 15 Ukuboza 2023, The Ben yasabye anakwa umugore we, umuhango wakurikiwe n’ubukwe bwabo bwabaye ku wa 23 Ukuboza 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *