2h6a9847

The Ben yagiriye Bruce Melodie impuhwe ntiyamuca Miliyoni 600

Mu kwezi k’Ugushyingo, The Ben na Bruce Melodie basinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu muziki, harimo no gutegura igitaramo cya The NU-Year Groove ndetse n’ibindi bitaramo byari biteganyijwe gukorwa nyuma. Aya masezerano yari akubiyemo ingingo igena ko uruhande rwayica rwacibwa ihazabu ya Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amasezerano yasinywe ku mugaragaro, ahari The Ben, Bruce Melodie n’abandi batangabuhamya barimo abo bakorana bya hafi mu muziki, ndetse anemezwa na noteri kugira ngo agire agaciro k’amategeko.

Yari ateganyijwe gushyirwa mu bikorwa mu byiciro bibiri: icya mbere cyari kigamije igitaramo cya The Ben cyari giteganyijwe tariki ya 01 Mutarama 2026, hanyuma hagakurikiraho ibitaramo bya Bruce Melodie.

Gusa ku wa 31 Ukuboza 2025, aya masezerano yatangiye guhungabana ubwo Bruce Melodie n’abamureberera umwuga binyuze muri 155:AM bamamazaga igitaramo cya After Party, nyamara mu masezerano bari barumvikanye ko Bruce Melodie atemerewe kwamamaza ikindi gitaramo mu gihe icy’umufatanyabikorwa we kitaraba.

Icyo gikorwa cyafashwe nko kwica amasezerano, bityo hakagombye gukurikiraho kwishyura ihazabu ya Miliyoni 600 Frw, ariko impande zombi zaraganiriye. Uruhande rwa Bruce Melodie rwemeye amakosa, rusaba imbabazi, maze The Ben arazibaha ndetse abasonera iyo hazabu.

Nubwo igitaramo cyabaye kikarangira neza, umubano w’aba bahanzi wongeye kuzamo agatotsi nyuma y’uko The Ben yahakanye amakuru yavugaga ko bagiye gukorana mu bitaramo byo mu ntara.

Amakuru avuga ko The Ben yumvaga atahawe amakuru ahagije ajyanye no kwamamaza ibyo bitaramo, kandi ko hari ibindi bintu bitari byubahirijwe mu masezerano, bigatuma ahitamo kubanza guhagarika uwo mushinga kugeza impande zombi zumvikanye neza.

Nyuma y’uko bamwe mu baterankunga batangiye kugira impungenge, impande zombi zongeye kuganira, The Ben yongera gutanga imbabazi.

Kuri ubu, Bruce Melodie ari muri Kenya mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo “Pom Pom” yakoranye na Joel Brown na Diamond Platnumz, mu gihe The Ben ateganya gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Gisubizo Ministries yitwa “Nabaye umwe n’Imana”.

Biteganyijwe ko mu mpeshyi y’uyu mwaka, aba bahanzi bazongera guhurira ku rubyiniro mu bitaramo byo mu ntara enye z’igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *