Umukinnyi wo hagati wa Arsenal, Thomas Partey, yatangaje ko agiye gutangiza irushanwa rya mbere ryiswe Thomas Partey Tournament, rigamije kugaragaza impano nshya z’urubyiruko muri Ghana.
Iri rushanwa rizabera ku kibuga cya Tuba Astroturf muri Accra, kuva tariki ya 2 kugeza kuya 5 Ukuboza, rikaba ritegurwa ku bufatanye na JJ SPORTS.
Mu gusobanura impamvu yatekereje iri rushanwa, Partey yavuze ko ashaka guha urubyiruko urubuga rwo kugaragaza impano rwifitemo.
Ati: “Igihe kirageze ngo abana b’Abanya-Ghana babone ahantu berekanira impano zabo. Iki ni igikorwa cyo kurema ibyiza ku gihugu cyacu. Reka dufatanye kugaragaza no kwishimira abanyempano b’ahazaza,”
Ikintu kidasanzwe kuri iri rushanwa ni uko rizitabirwa n’abashinzwe gushaka abakinnyi baturutse mu makipe umunani yo ku mugabane w’u Burayi, aho bazagenzura urwego rw’imikinire y’amakipe azaba yitabiriye.
Thomas Partey yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe ku bakinnyi bato, bashobora kubona amasezerano yo gukina cyinyamwuga mu Burayi.
Yagize ati: “Unshakira amakipe hamwe n’abandi bakora nk’ibyo baturutse mu makipe umunani yo mu Burayi bazaba bari muri Ghana gushaka abanyempano bashoboye.”
Iri rushanwa rizafashwa na Thomas Partey Foundation hamwe na JJ SPORTS. Si irushanwa gusa, ahubwo ni igikorwa kigaragaza umuhate wa Partey mu guteza imbere urubyiruko no kwita ku muryango mugari. Aho yavuze ati: “Iri ni irushanwa rya Thomas Partey.”
Abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje kureba impano nshya zizazamurwa n’iri rushanwa, aho urubyiruko ruzerekana ubushobozi, imbaraga, n’icyizere cyo kugera ku nzozi zabo zo gukina ku rwego mpuzamahanga.
Partey yavuze ko iri rushanwa ari uburyo bwo gusubiza igihugu cye ibyiza cyamugejejeho no guha icyizere cy’ejo hazaza abana.
Yashoje agira ati: “Hamwe, tuzishimira ahazaza h’umupira w’amaguru muri Ghana.”


