9cf30e168a0dff1e36db0072446b9129

Tokyo: Uwishe uwari minisitiri w’intebe yemeye icyaha ku munsi wa mbere w’urubanza

Umugabo ushinjwa kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yemeye icyaha ku munsi wa mbere w’urubanza rwe. Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Buyapani bibitangaza, Tetsuya Yamagami w’imyaka 45, yabwiye urukiko mu murwa mukuru, Tokyo, ko ibyo ashinjwa “byose ari ukuri”.

Yamagami yakoresheje imbunda yikoreye mu rugo kugira ngo arase Abe igihe yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Mujyi wa Nara mu burengerazuba mu 2022.

Shinzo Abe, wari uzwi cyane muri politiki ye ikakaye y’ububanyi n’amahanga ndetse n’ingamba z’ubukungu yashyizeho zizwi cyane ku izina rya “Abenomics”, yarashwe inshuro nyinshi, apfira mu bitaro nyuma y’uwo munsi, igikuba kiracika ku Isi.

Ubu bwicanyi bwagaragaje cyane isano iri hagati y’ishyaka riri ku butegetsi  rya Abe, Liberal Democratic Party (LDP) n’Itorero Unification Church, rizwi cyane ku izina rya “Moonies”.

Bivugwa ko Yamagami yabwiye abashinzwe iperereza ko yarashe Abe kubera  guteza imbere iryo torero, avuga ko ryahombeje nyina ndetse n’umuryango we.

Yavuze ko nyina yatanze ituro, avuga ko ribarirwa kuri miliyoni 100 z’ama yen ($ 660.000), nk’ikimenyetso cyo kwizera itorero.

Ibyo birego byatumye hatangizwa iperereza kuri iryo torero ryatangiriye muri Koreya y’Epfo kandi rizwiho gukoresha ubukwe bw’agatangaza, kandi ryatumye abaminisitiri bane begura.

Byarangiye muri Werurwe uyu mwaka, urukiko rwa Tokyo rutegetse iseswa ry’iryo torero, ruryambura isonerwa ry’imisoro kandi rusaba guteza cyamura umutungo waryo.

Nk’uko ikinyamakuru Japan Times kibitangaza ariko, ngo nyina wa Yamagami, biteganijwe ko azahamagazwa nk’umutangabuhamya, bivugwa ko atigeze ahungabana mu myizerere ye, ndetse yabwiye ibitangazamakuru byo mu Buyapani ko ubwo bwicanyi bwakomeje kwizera kwe.

Biteganijwe ko urubanza rwa Yamagami ruzakomeza kugeza muri Mutarama, mu gihe uregwa ahakana ibirego bijyanye no kurenga ku mategeko agenga ikoreshwa ry’ intwaro. Umwunganizi we yabwiye urukiko ko intwaro yakorewe mu rugo itari mu cyiciro kivugwa, nk’uko radio NHK yo mu Buyapani yabitangaje.

U Buyapani busanzwe buberamo ubugizi bwa nabi bucye bukoreshwamo intwaro, bwashimangiye amategeko yerekeye imbunda zakorewe mu rugo kuva Abe yicwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *