Tokyo: Yataye umwana anarega uwamuhaye intanga nyuma yo gusanga atari Umuyapani

Umugore wo mu Buyapani yatanze ikirego arega umuterankunga w’intanga wamuteye inda, amushinja kutaba inyangamugayo ku bijyanye n’imibereho ye, amashuri yize ndetse n’inkomoko ye.

Uwatanze ikirego utavuzwe amazina, ni umugore w’imyaka 30 ukomoka muri Tokyo, wavuze ko we n’umugabo we bifuzaga kubyara umwana wa kabiri ariko bakagira impungenge nyuma yo kumenya ko umugabo we afite indwara ihererekanwa mu muryango (hereditary condition), nk’uko byatangajwe na Tokyo Shimbun.

Nyuma yo gufata icyemezo cyo gukoresha intangangabo z’undi muntu, babonye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 20 ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari Umuyapani, warangije muri Kaminuza ya Kyoto, imwe muri kaminuza zikomeye zo mu Buyapani. Nyuma yo kuryamana n’uwatangaga intanga inshuro 10, amaherezo umugore yarasamye muri Kamena 2019.

Umugore yaje kuvumbura nyuma yo gutwita ko umuteye inda ari Umushinwa utarigeze yiga muri Kaminuza ya Kyoto. Nyuma yo kubyara, uyu mugore n’umugabo we batanze uruhinja, kuri ubu rwitabwaho mu kigo cy’abana i Tokyo.

Umugore yashinje umuterankunga w’intanga kumuyobya akoresheje amakuru y’ibinyoma ngo baryamane. Ubu arashaka hafi miliyoni 2.8 z’amadolari y’Amerika nk’indishyi z’akababaro k’amarangamutima.

Mu mategeko y’u Buyapani “uburenganzira bwo kumenya”, inkomoko y’abatanga intanga bwemera mu mategeko kumenya ababyeyi babo bombi. Mu gihe abatanga intanga benshi bahitamo kutamenyekana, kubona abashobora gutanga intanga mu gihugu ngo bikunze kuba ingorabahizi.

Abashakanye benshi mu Buyapani bahindukiriye imbuga nkoranyambaga bashaka abaterankunga, kandi bivugwa ko abana barenga 10,000 bavutse babigizemo uruhare.

Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuzima cya Mirai cyafunguye banki y’intanga ya mbere y’u Buyapani mu mpeshyi ishize kugira ngo gitange uburyo bwiza ku bashakanye b’Abayapani bagerageza gusama nk’uko byatangajwe na Japan Insider.

Umuyobozi w’ikigo, Dr. Hiroshi Okada, yaburiye ko uburyo butagenzuwe bwo gutera intanga butera ingaruka ku buzima ndetse n’izindi ngaruka.

Okada yagize ati: “Ntabwo ari ikibazo cy’umutekano gusa, ahubwo gishobora no kuba icyaha kandi ni akaga gakomeye.”

Okada yagize ati “Amasohoro yatanzwe ashobora kuba arimo ibintu byandura. Ntabwo tuzi niba intanga ari iy’umuterankunga cyangwa atariyo. Iyo umwana avutse, bishobora kugaragara ko intanga atari iz’Umuyapani. Ibintu nk’ibi by’ubusazi bibaho”

Nk’uko Okada abitangaza ngo 96.4% by’amahuriro arenga 140 yo gutanga intanga “ntabwo atekanye,” avuga ko benshi muri bo bakorera abantu bashaka gutekera imitwe abandi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *