Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku bufatanye n’igisirikare n’urwego rw’iperereza, kuri uyu wa 6 Werurwe bakoze operasiyo bafata toni 500 z’amabuye y’agaciro yari agiye kwambutswa ku mupaka wa Kolwezi uherereye mu Ntara ya Lualaba.
Aya makuru dukesha 7 Sur 7 yemejwe na Komiseri wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Lualaba, Col. Antoine Kitenge Mbuye, agira ati: “Operasiyo yari igamije kugaruza ibyari bibwe no kubisubiza ba nyirabyo. Abantu bariba, bakabikora nk’aho nta buyobozi buhari. Byari ngombwa ku tubishyiraho iherezo.”
Iki gitangazamakuru kivuga ko aya mabuye yibwe mu kigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Chemaf.
Muri iki kigo kandi, inzego zishinzwe umutekano zahakoreye operasiyo ku wa 5 Werurwe 2021, zibonamo ububiko buhishe bw’amabuye y’agaciro ndetse zirabusenya.
Umupaka wa Kolwezi uri mu majyepfo ya RDC, ukaba uhuza iki gihugu na Zambia.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


