Kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Ukwakira 2023, nibwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’aho ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards bigeze bitegurwa.
Muri iki kiganiro hatangajwe uko abahanzi bazitwara n’umwanya bahawe uko ungana ku rubyiniro gusa icyagaragaye n’uko abahanzi b’abanyarwanda bahawe umwanya muto ugerereranyije n’abanyamahaga.
Nta muhanzi wo mu Rwanda uzaririmba nibura iminota igera kuri ine mu gihe Diamond Platnumz yahawe iminota itanu hakiyongeraho indi itatu ku ndirimbo ‘Enjoy’azaririmbana na Juma Jux yose hamwe ikaba ibaye umunani.
Ni mu gihe Bruce Melodie uzaba ari mu bakuru mu bahanzi nyarwanda yahawe indirimbo imwe, akazamara iminota itatu irengaho gato, naho Bwiza ahabwa umunota umwe n’amasegonda 47,Chris Eazy umunota umwe n’amasegonda 43.
Nk’uko byagarutsweho kenshi, aba bahanzi bazaririmba ku munsi nyirizina ryo gutanga ibihembo mu birori bizabera muri BK Arena taliki 23 , gusa bizabanzirizwa n’iserukiramuco rizaba kuya 21 ndetse na 22 muri Camp Kigali.
Biteganyijwe ko bizitabirwa n’ingeri zitandukanye harimo ibyamamare mu ndirimbo, imideli, sinema n’ibindi.Bizitabirwa n’ababarirwa hagati ya 7,000 na 10,000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku Isi.
D’Banj ndetse na Maria Borges, bombi ni ubwa mbere bagiye guhurira ku rubyiniro bayoboye ibirori by’umuziki mpuzamahanga. Bakazasangira uribyiniro n’abahanzi barenga 60 bazaririmba muri uyu muhango wo gutanga ibihembo bya Trace Awards 2023.


