Abajijwe niba atekereza kohereza ingabo ku butaka cyangwa ibitero by’indege muri Nigeria, Perezida Trump yabwiye abanyamakuru bari mu ndege ya Air Force One ati: “Birashoboka. Ndashaka kuvuga, ibindi bintu. Ndateganya ibintu byinshi. Barimo kwica umubare mwinshi w’abakristu muri Nigeria … Barimo kwica abakirisitu kandi babica ari benshi cyane. Ntabwo tuzemera ko ibyo bibaho.”

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, Perezida Trump yabitangaje ubwo yasubiraga i Washington nyuma y’icyumweru mu ari mu biruhuko mu rugo rwe muri Floride nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibi nyuma y’umunsi umwe ubuyobozi bwe bwongeye Nigeria ku rutonde rw’ibihugu biteye impungenge mu buryo bwihariye Amerika ivuga ko byahungabanyije umudendezo w’amadini. Ibindi bihugu biri kuri urwo rutonde birimo u Bushinwa, Myanmar, Koreya ya Ruguru, u Burusiya na Pakistan.


