3_donald_tramp__benyamin_netanyagu__gettyimages_2197166341_83f950b3df7ecd716f50b02d1b47bfff_1300x820_e3f402d65139960abfae1bb1279e321c_1200x675

Trump na Netanyahu barahamagarira Hamas kwakira umushinga wo guhagarika intambara muri Gaza

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko ibihugu byinshi by’Abarabu bishyigikiye umugambi we wo guhagarika intambara imaze imyaka ibiri i Gaza, We na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu bahamagariye Hamas kwemera uwo mugambi.

Perezida wa Amerika Donald Trump na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, baganiriye  kuri gahunda y’ingingo 20 zo guhagarika intambara muri Gaza. Trump arasaba Hamas kwemera gahunda y’amahoro kuri Gaza naho Benjamin Netanyahu akavuga ko Isiraheli “izarangiza akazi” Hamas niyanga iyo gahunda iri gutegurwa.

Inama yabo ije mu gihe ingamba mpuzamahanga zo guhagarika imirwano muri Gaza zikomeje, ibihugu byinshi bikomeje kwamagana intambara ikomeje kwangiza byinshi. Abayobozi b’i Burayi bishimiye gahunda ya Trump bahamagarira Hamas kuyemera ngo intambara ihagarare.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage, Johann Wadephul yavuze ko icyifuzo cy’amahoro ari “amahirwe adasanzwe” ku baturage  ba Gaza. Ati:” hari  imirwano ikomeye, imbohe  zafashwe bugwati  ndetse n’ibibazo by’ubutabazi bigoye gukemurwa”.

Yasabye Hamas kwemera iyo gahunda kandi asaba umuntu wese ufite uruhare muri uwo mutwe kwihatira kugira icyo ukora.Ati: “Aya mahirwe ntagomba gutakazwa, Hamas igomba kuyafata.”

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, kuri X yavuze ko Hamas “nta yandi mahirwe ifite uretse kurekura ingwate zose no gukurikiza iyi gahunda.”

Mu nyandiko yasubiwemo mu cyarabu no mu giheburayo, yavuze ko amahoro mu karere agomba gushingira ku gisubizo cya leta zombi.

Perezida w’akanama k’ibihugu by’i Burayi Antonio Costa, yasabye impande zose “gufata uyu mwanya kugira ngo amahoro aboneke.” Kuri X yavuze ko yatewe akanyamuneza n’igisubizo cyiza  cya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu kuri uyu mushinga wo guhagarika intambara.

Yongeyeho ati: “Uko ibintu muri Gaza byifashe sibyo kwihanganirwa,imirwano igomba kurangira, kandi abafashwe bugwate  bose bagomba guhita barekurwa.”

Donald Trump na Benjamin Netanyahu barasaba ko Hamas yashyira intwaro hasi ndetse ko abanyamuryango ba Hamas bifuza kuva muri Gaza bazahabwa inzira bakajya mu bihugu byabakira. Gusa hakaba hakibazwa ibyo bihugu ibyari byo byakwemera kwakira uyu mutwe, ndetse niba nawo wabyemera.

Ibihugu by’abayisilamu n’abarabu byishimiye icyifuzo cy’amahoro cya Trump.

Mu ijambo bahuriyemo abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri Arabiya Sawudite, Yorodaniya, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Indoneziya, Pakisitani, Turukiya, Qatar, na Misiri bashimye ubuyobozi bwa Donald Trump n’imbaraga zivuye ku mutima zo guhagarika intambara muri Gaza, mu gihe bemeza ko bizeye ko afite ubushobozi bwo kubona inzira y’amahoro.

Abaminisitiri kandi bishimiye amasezerano ya Trump yo “kongera kubaka Gaza, gukumira iyimurwa ry’abaturage ba Palesitine ndetse  Israel igahagarika kwigarurira akarere ka Gaza.Iri tsinda ryagaragaje ko ryifuza gukorana na Amerika mu buryo bwubaka.

Komeka Gaza kuri Israel, iyi ni imirongo itukura kuri Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, kubera ko Trump atigeze agaragaza ko we cyangwa Amerika biteguye kwemeza leta ya  Palesitine.

Ubuyobozi bwa Palesitine bwishimiye ‘imbaraga Trump arigushyiramo.Kuwa mbere, ubuyobozi bwa Palesitine bwakiriye neza umushinga wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump nyuma yo gutangaza umugambi wo guhagarika intambara muri Gaza.

Ubuyobozi bwa Palesitine bwatangaje ko “bwizeye  kubona inzira igana ku mahoro”, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Palesitine WAFA. Bwashimangiye ko bwiyemeje gukorana n’Amerika n’abafatanyabikorwa kugira ngo bagere ku masezerano yuzuye arimo “inzira y’amahoro ashingiye ku gisubizo cya leta zombi.”

Qatar na Misiri byashyikirije Hamas gahunda y’amahoro ya Trump.

Raporo nyinshi zivuga ko minisitiri w’intebe wa Qatar n’umuyobozi w’ubutasi wa Misiri bashyikirije Hamas gahunda y’amahoro ya Donald Trump. N’ubwo Hamas itarashyira umukono kuri uyu mushinga, Trump yavuze ko yizeye igisubizo cyiza cy’umutwe w’abarwanyi ba Palesitine.

Imiterere y’umushinga kuri Gaza.

Ikinyamakuru cy’abanyamerika Axios cyatangaje uko umushinga wo guhagarika intambara uteye.

✓        Tonny Blair wahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza  ashobora kuzaba ariwe uzaba uyoboye guverinoma y’agateganyo muri Gaza nyuma yaho uyu mujyi ukazegurirwa ubuyobozi bw’abanyaparesitine.

✓        Guverinoma y’agateganyo igomba guhita ijyaho, guhagarika imirwano bishyizwe mu bikorwa.

✓        Kurekura abafashwe bugwate na Hamas.

✓        Kwambura intwaro Hamas.

✓        Ingabo za Israel kuva muri Gaza.

✓        Ingabo z’ibihugu by’abarabu zigomba gucunga Gaza, ibihugu bigomba kohereza izo ngabo harimo, Qatar,Yorudaniya, Arabi Sawudite, Turukiya, Pakistan, Leta z’unze ubumwe z’abarabu , Misiri na Indoneziya.

Impamvu zatumye Nyetanyahu ava ku izima n’akato yaramaze guhabwa, kuba mu butegetsi bwa Trump hari hatangiye kuzamo ibice ku kibazo cya Gaza, kuba Israel yararashe Qatar bigatuma haba ubumwe butangaje bw’abarabu ndetse no kuba ibihugu by’abarabu byari byaragiye mu masezerano ya Abraham, amasezerano yatumye ibihugu  bimwe by’abarabu bitemeraga leta ya Israel biyemera.

Ikibazo cya Israel na Palestine, ni ikibazo kimaze imyaka myinshi aho hagiye hashakwa ibisubizo binyuranye ngo iki kibazo kirangire burundu ariko bikarangira   nta muti ufatika ubonetse.

Israel isabwa kuva mu duce twa banyaparesitine yigaruriye kuva mu mwaka wa 1969 aritwo Sisijorudaniya ndetse na Yeruzaremu y’uburasirazuba ushyizeho na Gaza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *