Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaburiye Iran ayibwira ko “igihe kirimo gushira” kugira ngo iganire ku masezerano ajyanye na porogaramu yayo ya nucléaire, nyuma y’uko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kongerwa mu gace ka Golfe.
Perezida Trump mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko “armada (itsinda ry’amato y’intambara) nini cyane iri kwihuta, ifite imbaraga nyinshi, ishyaka n’intego” irimo kugana muri Iran.
Mbere y’ubu butumwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yari yavuze ko “gukora dipolomasi binyuze mu iterabwoba rya gisirikare ntibishobora kuba byiza cyangwa ngo bigire akamaro.”
Trump amaze igihe avuga ko azajya “gutabara” abigaragambya muri Iran bagizweho ingaruka n’itabwa muri yombi ritigeze ribaho.
Araghchi ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu yasubije ko “niba bashaka (abanyamerika) ko imishyikirano itangira, bagomba rwose kureka iterabwoba, ibisabwa birenze urugero no kuzamura ibibazo bidafite ishingiro”.
Trump ku ruhande rwe we yavuze ko yizeye ko Iran izihutira “kugera ku meza y’imishyikirano’ ikaganira ku masezerano akwiye kandi arimo ubutabera yo kureka gukora intwaro kirimbuzi.”
Iran ivuga ko porogaramu yayo ya nucléaire igamije amahoro gusa, kandi yakunze guhakana kenshi ko ishaka guteza imbere intwaro kirimbuzi.
Perezida wa Amerika yavuze ko ingabo zirwanira mu mazi ziri mu kigobe cya Iran ari nyinshi kurusha izari zoherejwe muri Venezuela mbere y’uko ingabo za Amerika zifata uwari umuyobozi w’icyo gihugu, Nicolás Maduro.
Trump yongeyeho ko izo ngabo “ziriteguye, zifite ubushake kandi zifite ubushobozi bwo kurangiza ubutumwa bwazo vuba, hakoreshejwe umuvuduko n’imbaraga, bibaye ngombwa.”
Trump agaruka ku bitero bya Amerika byagabwe ku bigo by’ingenzi bya nucléaire bya Iran mu mwaka ushize, yateguje ko “igitero gikurikiraho kizaba kibi cyane kurushaho! Ntimukongere gutuma biba.”
Amakuru avuga ko amato Amerika yohereje muri Iran arangajwe imbere n’ubwitwa USS Abraham Lincoln.
Muri Kamena 2025, ibitero bya Amerika byibasiye ibigo bitatu byo bitunganyirizwamo uranium muri Iran: Fordo, Natanz na Isfahan.
Abayobozi ba Amerika bavuze ko iyo operasiyo yiswe “Midnight Hammer” yahungabanyije cyane amahirwe ya Tehran yo kubaka intwaro za nucléaire.


