Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaburiye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abiteguza ko uruhande ruzica amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanye bitazarugwa amahoro.
Trump yabigarutseho ubwo yakiraga mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Wagner Kayikwamba, ubwo bari bamaze gusinya ariya masezerano.
Yavuze ko umunsi wo gusinya ariya masezerano wari umaze igihe kirekire utegerejwe, kuko waje gushyira iherezo ku ntambara yari imaze imyaka 30 mu karere k’ibiyaga bigari.
Ati: “Intambara yari imaze imyaka myinshi, bavuga imyaka 30 mu Karere k’Ibiyaga Bigari [ …] uyu munsi intambara igeze ku iherezo n’akarere kose gatangiye paji nshya y’icyizere, ubumwe n’amahirwe n’amahoro. Hari hashize igihe dutegereje, hari uwavuze ngo ni yo ntambara ikomeye yabayeho nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, birababaje ariko tugiye kuyirangiza.”
Trump ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu banyamakuru, yateguje u Rwanda na RDC ko uzica ariya masezerano Amerika itazamwihanganira.
Ati: “Tuzashyira igitutu cyinshi [ku Rwanda na RDC] kugira ngo amasezerano ashyirwe mu bikorwa. Uwo ari we wese uzagerageza kurenga kuri aya masezerano azisanga Amerika ihagaze mu nzira ye. Ntabwo dushaka intambara, kandi buri wese agomba kubyumva. Tugomba gukumira ko umwuka uba mubi.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba impande zombi zasinye amasezerano y’amahoro byaturutse mu muhate wa Amerika yasabye gukomeza kuziherekeza ngo ibyo ziyemeje bizashobore gushyirwa mu bikorwa.
Yavuze kandi ko nyuma yo gusinya hagomba gukurikiraho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyashyizweho umukono, asaba Amerika guherekeza Kigali na Kinshasa muri urwo rugendo.
Ati: “Kugira ngo ubu bufatanye mu bukungu bugerweho, Amerika ikeneye gukomeza guherekeza impande zombi kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyo twasinye, kuko mu bihe byashize twasinye amasezerano menshi atarubahirijwe ariko twizeye ko hamwe n’ubuyobozi bwawe, n’ubuyobozi bwa Amerika tuzagera kuri iyi ntego.”
Nduhungirehe yanemereye imbere ya Trump ko gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR niba yamaze kugerwaho, u Rwanda na rwo ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarafashe.


