Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yambitse umudali w’ishimwe umupilote wa kajugujugu ya gisirikare wakomerekeye muri operasiyo yo gufata Nicolas Maduro wahoze ari Perezida wa Venezuela.
Warrant Officer 5 Eric Slover w’imyaka 45 y’amavuko, yambitswe uriya mudali ubwo Trump yagezaga ku Banyamerika ijambo ngarukamwaka rizwi nka the State of the Union.
Trump yamushimiye ku bw’ubutwari budasanzwe yagaragaje, muri Operasiyo ya gisirikare yabaye ku wa 3 Mutarama ubwo Maduro yafatwaga.
Iyo Operasiyo yari yiswe ‘Operation Absolute Resolve’, yabereye mu ijoro mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, ikorerwa mu kigo cya gisirikare cyari kirinzwe bikomeye.
Slover wari utwaye indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa CH-47 Chinook ni we wari uyoboye igitero cyo mu kirere, ariko indege ye iza kuraswaho bikomeye n’inzego zishinzwe umutekano za Venezuela.
N’ubwo yarashwe inshuro nyinshi mu maguru no mu kibuno, agakomeza kuva amaraso menshi, Slover yanze kurekura kuyobora indege. Yakomeje kuyigenzura neza, bituma abasirikare bagenzi be bari bayirimo babasha guhashya abarasanaga na bo.
Ibi byarinze indege guhanuka ndetse bituma abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Amerika (Delta Force) bagera aho bagombaga kugaba igitero.
Nyuma yo kugeza neza abo basirikare aho bagombaga gukorera ubutumwa, Slover yahaye uwari umwungirije inshingano zo gutwara indege, mbere yo guta ubwenge bitewe no gutakaza amaraso menshi.
Perezida Trump yavuze ko ubutwari bwa Slover bwagize uruhare rukomeye mu igenda neza rya Operasiyo yatumye Maduro atabwa muri yombi, akoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge n’ubucuruzi bwabyo.
Slover yambitswe na Trump uriya mudali ari kumwe n’umugore we, gusa aracyafashwa kugenda kubera ibikomere yagize.


