kennedy-king-2000px-2_720

Trump yategetse kugaragaza dosiye zijyanye n’iyicwa rya ba Kennedy na Martin Luther King

Perezida Donald Trump yasohoye iteka rishya risaba ko hasohorwa inyandiko zijyanye n’ubwicanyi butatu bukomeye mu mateka ya Amerika: ubwa Perezida John F Kennedy (JFK), umuvandimwe we, Robert F Kennedy (RFK), ndetse na Martin Luther King Jr ( MLK).

“Iki ni ikintu gikomeye. Abantu benshi bari babitegereje imyaka, imyaka mirongo, ”ibi bikaba byavuzwe na Trump, ubwo yasinyaga iri teka muri White House. Ati:”Kandi ibintu byose bizahishurwa. ”

Ibijyanye n’impfu z’aba bantu byari bimaze imyaka abashakashatsi, abanyamakuru, abemera ibijyanye n’ubugambanyi ndetse n’abanyapolitiki barimo na Trump batemera ukuri kwashyizwe ahagaragara n’ubutabera kuri izi mpfu.

Mu 1992, Kongere ya Amerika yemeje itegeko ritegeka ko amadosiye ajyanye n’iyicwa rya JFK ashyirwa ahagaragara mu myaka 25 keretse mu gihe perezida yakwemeza ko kubishyira ahagaragara byabangamira umutekano w’igihugu cyangwa inyungu rusange z’abaturage.

Amadosiye menshi yerekeye iyicwa rya JFK mu 1963 yamaze gusohoka; ariko hari agera ku 4.700 yakomeje guhishwa igice cyangwa uko yakabaye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *