Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateguje ko ashobora kwirukana umuherwe Elon Musk muri Amerika, agasubira iwabo muri Afurika y’Epfo.
Trump yatangaje ko ashobora kwirukana uriya muherwe wa mbere ku Isi muri Amerika, ubwo kuri uyu wa Kabiri yaganiraga n’abanyamakuru.
Uyu mugabo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze na bwo yari yatangaje amagambo nk’ayo.
Trump na Musk wamushyigikiye cyane mu matora y’Umukuru w’Igihugu bamaze iminsi barebana ay’ingwe, bapfa ingingo y’umushinga w’ingengo y’imari ikuraho “Nkunganire” y’umusoro ku modoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi zikorerwa muri Amerika.
Mu gihe umwuka mubi hagati yabo wasaga n’uwacubye, wongeye gufata indi ntera mu minsi ibiri ishize ubwo uriya muherwe yibasiraga Trump amushinja politike izarushaho kuganisha igihugu mu myenda n’ubushomeri.
Ni amagambo Elon Musk yavuze ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025, agaruka ku mushinga w’itegeko ujyanye n’ibyo Amerika ishoramo amafaranga. Ni nyuma y’uko Sena yari imaze kuwemeza.
Abinyujije kuri X, yavuze ko “Umushinga w’itegeko wemejwe na Sena uzasenya imirimo ibarirwa muri za miliyoni muri Amerika, ndetse utere igihugu ikibazo gikomeye. Ni ubusazi bweruye kandi buzasenya. Uha amahirwe inganda zo mu bihe byashize ariko ukangiza inganda zo mu gihe kizaza.”
Uyu mushinga w’itegeko urimo ingingo zijyanye no kuzamura imisoro hamwe na hamwe, gukuraho nkunganire leta yashyiraga mu nganda zikora imodoka z’amashanyarazi no kugabanya amafaranga leta yatangaga mu nzego zitandukanye zirimo n’ibitaro.
Trump ubwo yabazwaga niba ateganya kwirukana Musk nk’uko yari yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Tugomba kubirebaho. Tugomba gushyira DOGE kuri Elon. Uzi DOGE icyo aricyo? DOGE ni igisimba gishobora gusubira inyuma kikarya Elon.”
DOGE Trump yavugaga ko ishobora kurya Elon Musk ni Urwego rushinzwe kugabanya amafaranga leta ya Amerika ikoresha, rukaba rwarahoze ruyoborwa n’uriya muherwe.
Trump mu butumwa yari yabanje kwandika ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yagaragaje ko Elon Musk amaze igihe yiriza kandi ari we muntu wa mbere kurusha abandi wagiye uhabwa nkunganire.
Yunzemo ati: “Kugeza magingo aya iyo hataba nkunganire, birashoboka ko yakabaye yarafunze imiryango agasubira imuhira muri Afurika y’Epfo.”


