100140517-0-image-a-8_1752051711950

Trump yihanangirije Putin na Xi ku ntambara

Mu majwi yashyizwe ahagaragara, Donald Trump yavuze ko yaburiye Perezida Vladimir Putin ko naramuka yinjiye muri Ukraine “azamuteza ibisasu bikomeye i Moscow”.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abaterankunga muri 2024, aho yemeje ko iyo aza kuba Perezida muri 2022, u Burusiya butari gutera Ukraine.

Aya majwi yagiye ahagaragara muri iki cyumweru binyuze mu cyegeranyo cyakozwe n’ikinyamakuru CNN no mu gitabo “2024” cyanditswe n’abanyamakuru Josh Dawsey, Tyler Pager na Isaac Arnsdorf..

Muri ayo majwi kandi, Trump yanatangaje ko yabwiye Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping amagambo asa n’ayo, amusaba kutazigera atera Taiwan. Yagize ati: “Nubikora, nzagutera ibisasu i Beijing.”

Aya magambo ari mu majwi yagiye hanze ashingiye ku biganiro Trump yagiranye n’abaterankunga i New York no muri Florida.

Ni mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje, Trump akavuga ko ababajwe n’uko Putin yanze guhagarika intambara n’ubwo Ukraine yemeye agahenge.

Trump aherutse gutangaza ko agiye kongera ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine, harimo na za Patriot 10 zifasha mu kurwanya ibitero by’indege n’ibisasu bya missile.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *