Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje ko ategereje kubona u Rwanda rutayobowe na Paul Kagame, kuko ngo ni bwo uburasirazuba bw’igihugu cyabo buzagira amahoro.
Tshisekedi, mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Botswana kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, nk’uko ikinyamakuru 7 Sur 7 cyabitangaje, yavuze ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo kandi ko byatewe n’umuyobozi warwo. Yagize ati: “Ubushotoranyi bwa none igihugu cyacu kiri gukorerwa n’u Rwanda bwakozwe n’ubutegetsi bwarwo buriho ubu ngubu.”
Ngo n’ubwo bimeze bitya, uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko afite icyizere cyo kubona umunsi u Rwanda ruzaba ruyobowe na Perezida wumva ko kubana neza na RDC bikwiye.
Aya magambo ajya gusa n’ayo Tshisekedi yavuze mu minsi yashize, ubwo yashimagizaga umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, agaragaza ko ugambiriye ineza y’Abanyarwanda ngo babaye imbohe.
Hari mu Kuboza 2022, Tshisekedi ubwo yaganiraga n’urubyiruko i Kinshasa maze agira ati: “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore. Ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe, tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, avuga kenshi ko RDC yaranzwe n’ubutegetsi bubi, burimo ubwa Tshisekedi, bwananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu burasirazuba, ahubwo bwimika FDLR, burayifasha, bunifatanya na yo.
Umukuru w’Igihugu yemeza ko ubushotoranyi Tshisekedi ashinja u Rwanda ari ikinyoma kigamije kuyobya amahanga ngo atabona ko ibibazo by’umutekano muke bikiri mu gihugu ayoboye byatewe n’intege nke ze.
Ku byo kuba Tshisekedi ashaka gutanga ubufasha mu guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 1 Werurwe 2023, yavuze ko Perezida wa RDC yatebyaga kandi ko afite uburenganzira bwo gutebya. Ati: “ Yagaragaje imitekerereze ye ubwo yavugaga ibyo guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Agomba kuba yaratebyaga, yemerewe gutebya.”


